SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Imyidagaduro

Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 16, 2025
Share
SHARE

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga umuziki, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yarahiriye ku mugaragaro kuba Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko.

Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, nibwo Dj Ira yamusabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

DJ Ira ubwo yafataga ijambo yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”

Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”

DJ Ira ubusanzwe ni umurundikazi wahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu birebana no kuvanga umuziki.

Ku ya 7 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu nibwo rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.

 

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali
Knowless ntiyemeranywa n’abategura ibitaramo mu Rwanda
Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika
Jack Ross wakoranye na Producer Junior yashenguwe n’urupfu rwe
Igitaramo cya Demarco cyasubitswe ku munota wa nyuma
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Betify Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Free Slots No Deposit Australia 2025

February 25, 2025

Which Online Casino Pays Real Money

May 28, 2024

What Are The Online Casinos In Ireland Offering No Deposit Bonuses

November 16, 2019

Maritim Jolie Ville Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

24 Hour Pokies Sydney

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?