Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom close ni umwe mu bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki nyarwanda yashyize hanze integuza y’umuzingo we wa 8 yise Essence azashyira ku wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023.
Uyu mugabo yatangaje iyi alubumu ye ya munani iriho inidirmbo zirenga 10 akaba yarayise “Essence ashaka gusobanura ubwiza bw’ikintu kizimije bugize uko gikoze .
Tom Close usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC yakomeje adutangariza ko iyi alubumu ari utegura iriho izindi ndirimbo yakoranye nab awe mu bahanzi ba hano nubwo atashatse kubatangaza ndetse akaba yaranayikoranyeho naba Producer bakomeye ba hano mu Rwanda .
Tom close nk’umwe mu bahanzi ba bahanga dufite hano mu Rwanda yari asanzwe afite izindi Alubumu zirindwi zakunzwe mu myaka yashize harimo “Kuki”,”Ntibanyurwa”,”Sibeza”, Komeza utinde ,ndakubona ndetse na Mbabarira ugaruke .
Ikindi benshi bamuziho n’uko Tom Close Atari umuhazi w’indirimbo gusa kuko asanzwe ari n’umwanditsi w’ibitabo by’abana kugez aubu akaba amaze kwandika ibirenze 20