Emi wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagaragaje ko demokarasi mvaburayi benshi bakunze kugenderaho nk’umuyoboro w’iterambere ry’ibihugu, atari ihame ku bihugu byose by’Isi bidahuje amateka.
Yabitangaje mu kiganiro kirekire aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Point, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo intambara y’u Burusiya na Ukraine, ubuhangange bwa Amerika n’u Bushinwa, Igikombe cy’Isi n’ibindi.
Le Point yanditse ko icyo kiganiro cyabaye Sheikh Thani ari kunywa ikawa y’u Rwanda, dore ko ari imwe mu bicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza muri Qatar, ibihugu bisanganywe umubano udasanzwe.
Mu bibazo Sheikh Thani yabajijwe n’abanyamakuru, harimo n’ikijyanye na demokarasi, imiyoborere yakwirakwijwe n’Abanyaburayi guhera mu myaka ya 1990.
Ni uburyo ababukwirakwizaga bavugaga ko aribwo bubereye Isi ya none ariko kugeza ubu bwanze kubera bose, hari henshi bwageragejwe biranga n’aho bwari bushinze imizi, ibihe bigaragaza ko butakiri umuti w’indwara zose z’imiyoborere.
Sheikh Thani yavuze ko demokarasi idakwiriye gufatwa ukwayo nk’ikintu uvana hanze ugatereka aho, kigakora ibitangaza.
Ati “Dukwiriye kujya tureba umuco wa buri gihugu. Nk’urugero Singapore ifite uburyo bwayo bwa demokarasi n’imiyoborere. Ntabwo ari uguterura ngo uze ukubite aho ibyo wabonye ahandi. Singapore ni igihugu cyo muri Aziya gifite umuco wacyo n’uburyo kibayeho kandi bigenda neza, ni igihugu giteye imbere. Urundi rugero ni ibyo u Rwanda rwagezeho ruyobowe na Perezida Paul Kagame.”
Sheikh Thani by’umwihariko ni inshuti y’u Rwanda na Perezida Kagame. Uyu mugabo w’imyaka 42 yasuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse muri Kanama yari i Kigali yitabiriye CHOGM nk’umutumirwa. Ishoramari ry’Abanya-Qatar rikomeje kwiyongera mu Rwanda mu nzego zitandukanye.
Sheikh Thani yabwiye abanyamakuru ko no muri Qatar bafite uburyo bwabo bwa demokarasi budahuye n’ubwo mu Burayi kuko bushingiye ku mateka n’umuco w’igihugu.
Ati “Natwe muri Qatar dufite uburyo bwacu bw’imiyoborere bumaze imyaka myinshi […] uburyo bw’imiyoborere bwacu burihariye kandi buradufasha cyane. Nta na rimwe nzazuyaza gukora amavugurura mu gihe mbona ko ari ngombwa ku baturage banjye kandi mu gihe nabo babona ko ari ngombwa. Inshingano zanjye ni ukurinda abaturage banjye no guharanira ko iki gihugu kibasha guhangana n’ibibazo byose cyanyuramo.”