Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje album ye ya mbere abatsinze mu Irushanwa ry’Abanyempano rya ArtRwanda- Ubuhanzi, anagenera impano yayo Madamu Jeannette Kagame.
Impano y’iyi album yitiriwe inzozi za Bwiza [My Dream], yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 13 Nyakanga 2023.
Bwiza yabanje kwerekwa ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi bikorwa n’abatsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, mu Cyiciro cya Kabiri, ari na cyo giheruka.
Aba bahanzi bafashe n’umwanya wo kuganira ku nzira abafite impano bashobora kuyigaragazamo no kuyibyaza umusaruro, kandi ikabagirira akamaro bo n’imiryango yabo.
Bwiza yabaririmbiye indirimbo ziri kuri album ye yise ’My Dream’, nka “Carry Me”, “Soja”, “Ready” n’izindi.
Yavuze ko iyi album isobanuye inzozi ze yagize akiri umwana kuko yifuzaga kuba umuhanzi cyangwa icyamamare muri rusange.
Ati “Nkiri muto nakundaga kujya imbere, ngakunda gukora ibintu bituma abantu bamenya. Ndabyibuka naje no gukina mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball ariko nyuma bigenda bishira aribwo naje gukomeza ubuhanzi.”
Mani Martin, umutoza w’abahanzi banyuze mu Cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda- Ubuhanzi, yabajije Bwiza inama yagira abakiri bato bifuza gukabya inzozi zabo.
Mu gusubiza yagize ati “Icya mbere ni ukuba wowe, kubera ko ndamutse ngiye kwigana kanaka, byarangira niyibagiwe njyewe, ibyo nshoboye nkareka kubikora ahubwo ngakora iby’abandi bikarangira binaniye.”
Irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryatangiye ku gitekerezo cya Imbuto Foundation muri gahunda y’uyu muryango yo guteza imbere impano z’abakiri bato mu cyiciro cy’inganda ndangamuco.
Ni irushanwa rimaze kunyuramo abanyempano benshi kandi bagenda batera imbere. Rishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye.
Bwiza yavuze ko yahisemo kumvisha iyi album ye bwa mbere abatsinze muri iri rushanwa kugira ngo ashimire Madamu Jeannette Kagame udahwema gushyigikira impano z’abato.
Ati “Uyu munsi ndishimye cyane kuko ngeze ku nzozi zo gushimira Madamu Jeannette Kagame kuko nakuze nkurikira ibikorwa bye, uko ateza imbere abana b’abakobwa […] ni ibintu nahoranye ideni ryo kuzamushimira.”
“Ndashima Imbuto Foundation yaduhaye uyu mwanya wo kugira ngo mbashe gukabya inzozi zanjye.”
Bwiza wari witwaje album ye, yayishyikirije Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko yifuza ko yayigeza kuri Madamu Jeannette Kagame kugira ngo azayumve nk’impano yamugeneye.
Ati “Mumfashe muzayimwumvishe, mumubwire ko ari impano nifuje kumuha no kumushimira.”
Album ya mbere ya Bwiza yahawe izina rya ’My Dream’ izamurikwa muri Nzeri 2023, ndetse biteganyijwe ko kuva ku wa Kabiri, tariki 18 Nyakanga 2023, izatangira gucururizwa kuri Website ye.
Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Carry me’, ‘Mutima’, ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Rudasumbwa’, ‘Painkiller’, ‘Mr Dj’, ‘Are u ok?’, ‘Tequielo’ na Chriss Eazy, ‘Amahitamo’, ‘Sexioty’, ‘Monitor’ na Niyo Bosco, ‘Do Me’, ‘No Body’ na Double Jay ndetse na ‘Niko Tam’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.