SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Haiti : Dr Garry Conille yagizwe Minisitiri w’Intebe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Haiti : Dr Garry Conille yagizwe Minisitiri w’Intebe
Andi makuru

Haiti : Dr Garry Conille yagizwe Minisitiri w’Intebe

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 29, 2024
Share
SHARE

Akanama kayoboye ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti kagize Dr Garry Conille, Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu, umwanya yaherukagaho mu 2012.

Hagati ya Ukwakira 2011 na Gicurasi 2012, Dr. Garry Conille yigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Michel Martelly, icyakora aza kwegura kuri uwo mwanya muri Gicurasi 2012.

Kuri iyi nshuro Perezida w’aka kanama hayoboye Haiti witwa Edgard Leblanc Fils ku wa 28 Gicurasi 2024 yavuze ko Dr Conille yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida basabaga uyu mwanya, akaba ari we utoranywa.

Dr. Garry Conille yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF mu bice bya Amérique Latine na Caraïbes.

Abahanga mu bya politiki babona Dr. Garry Conille nk’intambwe ikomeye mu bijyanye no kongera kwiyubaka kw’iki gihugu cyazahajwe n’imitingito.

Uretse imitingito uyu munsi Haiti ihanganye n’ibibazo bya politiki, aho yigabijwe n’amabandi ayoborwa n’uwahoze ari Umupolisi, Jimmy Chérizier uzwi nka ‘Berbecue’.

Dr. Garry Conille ashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Ariel Henry wakuweho n’aya mabandi mu mezi ashize.

Biteganyijwe ko Dr. Garry Conille n’aka kanama kagizwe n’abantu icyenda bazafatanya no gushyiraho guverinoma nshya, ibizakurikirwa n’amatora y’umukuru w’igihugu.

Kuva muri Gashyantare 2024 ni bwo ayo mabandi yatangiye guteza akaduruvayo mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.

Icyo gihe bafashye ikibuga cy’indege n’ibindi bice by’ingenzi birimo n’icyambu cyifashishwaga mu bucuruzi, byose biba bihagaritse gukora, abanyamahanga batangira gukuramo akabo karenge.

Ibyo byabaye mu gihe Henry wari Minisitiri w’Intebe yari yagiriye uruzinduko muri Kenya, gusaba ubufasha mu bijyanye no kugarura umutekano muri Haiti, bituma atongera kugaruka mu gihugu.

Nyuma gato muri Werurwe 2024 ni bwo byatangajwe ko yeguye kuri uyu mwanya.

Hyppolite Ntigurirwa arasaba urubyiruko kwitabira Urumuri Perfomance Igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umutwe w’Inyeshyamba za FDLR urifuza umuhuza n’u Rwanda
Dosiye ya CG (rtd) Emmanuel Gasana yagejejwe mu rukiko
Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina
Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Trick To Win At Money Pokies

September 5, 2023

What Are The Closest Pokies To Melbourne Airport Australia

September 5, 2023

24 Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Vip Slots Casino

May 28, 2024

Davao Win Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Free Casino Pokies Games For Fun

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?