Akanama kayoboye ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti kagize Dr Garry Conille, Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu, umwanya yaherukagaho mu 2012.
Hagati ya Ukwakira 2011 na Gicurasi 2012, Dr. Garry Conille yigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Michel Martelly, icyakora aza kwegura kuri uwo mwanya muri Gicurasi 2012.
Kuri iyi nshuro Perezida w’aka kanama hayoboye Haiti witwa Edgard Leblanc Fils ku wa 28 Gicurasi 2024 yavuze ko Dr Conille yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida basabaga uyu mwanya, akaba ari we utoranywa.
Dr. Garry Conille yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF mu bice bya Amérique Latine na Caraïbes.
Abahanga mu bya politiki babona Dr. Garry Conille nk’intambwe ikomeye mu bijyanye no kongera kwiyubaka kw’iki gihugu cyazahajwe n’imitingito.
Uretse imitingito uyu munsi Haiti ihanganye n’ibibazo bya politiki, aho yigabijwe n’amabandi ayoborwa n’uwahoze ari Umupolisi, Jimmy Chérizier uzwi nka ‘Berbecue’.
Dr. Garry Conille ashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Ariel Henry wakuweho n’aya mabandi mu mezi ashize.
Biteganyijwe ko Dr. Garry Conille n’aka kanama kagizwe n’abantu icyenda bazafatanya no gushyiraho guverinoma nshya, ibizakurikirwa n’amatora y’umukuru w’igihugu.
Kuva muri Gashyantare 2024 ni bwo ayo mabandi yatangiye guteza akaduruvayo mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.
Icyo gihe bafashye ikibuga cy’indege n’ibindi bice by’ingenzi birimo n’icyambu cyifashishwaga mu bucuruzi, byose biba bihagaritse gukora, abanyamahanga batangira gukuramo akabo karenge.
Ibyo byabaye mu gihe Henry wari Minisitiri w’Intebe yari yagiriye uruzinduko muri Kenya, gusaba ubufasha mu bijyanye no kugarura umutekano muri Haiti, bituma atongera kugaruka mu gihugu.
Nyuma gato muri Werurwe 2024 ni bwo byatangajwe ko yeguye kuri uyu mwanya.