Abanyarubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa kane bari mu byishimo byinshi kuribo nyuma y’uko agace ka Karongi Rusizi kasorejwe mu karere kabo ku ngombe z’ikiyaga cya Kivu ,aho abaritabiriye bose bahise berekeza mu gitaramo cya Tour Du Rwanda Festival cyateguwe ku bufatanye bwa Kikac Music na Ferwacy
Igitaramo cyo ku wa 23 Gashyantare 2023 cyari icya kabiri nyuma y’icyabereye i Musanze ku wa 21 Gashyantare 2023.
Ni igitaramo cyatangiwe na Senderi Hit waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe hamwe bari kumwe mu itsinda ryabari bamuherekeje bakorana muri Ingufu Gin
Ageze hagati indirimbo ze yahamagaye abamotari bari muri iki gitaramo buri wese amuha icupa ry’icyo kunywa ubundi basubira kubyina.
Uyu muhanzi yakurikiwe na Platini nawe washimishije abakunzi be icyakora ntiyabasha kurangiza gutarama kubera ikibazo cya tekinike gusa yari yabashije gushimisha abantu
Yashinjaga uyu mu DJ kumuvangira nabi indirimbo bituma ava ku rubyiniro adasoje gushimisha abantu be.
Icyakora nubwo Platini yavuye ku rubyiniro atishimye, igitaramo cyakomeje abahanzi barimo Afrique, Papa Cyangwe na Bwiza nabo baboneraho umwanya wo gushimisha abakunzi babo banatashye bizihiwe n’umuziki babyiniye mu busitani buherereye haruguru gato y’ahitwa ‘Public beach’.
Bitewe n’uko bwari buke isiganwa rigakomeza, ndetse n’uko amasaha yari amaze gukura, Polisi y’Igihugu yafashe icyemezo cyo gusaba abateguye iki gitaramo kugisoza abantu bakajya kuruhuka mbere y’uko bakomeza akazi mu gitondo.
Ubushyuhe bw’iki gitaramo n’uburyohe bwacyo bwatumye benshi bataha batamenye ko abahanzi barimo Mico The Best, Kenny Sol na Chris Eazy batabashije gutaramira abakunzi babo.