Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada ndetse akaza kumenyekana cyane mu Rwanda ubwo yagaragazaga ko yicuza kuba igihugu cye cyararebereye Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana ku myaka 84.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada hagati ya 1984 na 1993, yatangajwe n’umukobwa we mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Caroline Mulroney, ntiyigeze avuga icyateye urupfu rwa se, gusa yashimangiye ko “yapfuye mu mahoro, akikijwe n’umuryango we”.
Mulroney mu 2014 yavuze ko mu 1994 iyo aza kuba akiri Minisitiri w’Intebe, yari gukora ibishoboka byose ngo ahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gihe yari ari mu kiganiro cyabereye muri Massey College.
Ati “Iyo nza kuba ndi Minisitiri w’Intebe mu 1994, ntabwo byari gushoboka ko Canada ihagarara ngo irebere ibyabereye mu Rwanda, twerekanye itandukaniro muri Ethiopia, rero twari kuryerekana no mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yavuze ko kubura umuntu nka Mulroney ari igihombo gikomeye.
Ati “Nashenguwe cyane no kumenya urupfu rwe, ntabwo yigeze atezuka ku gukorera abaturage ba Canada kandi buri gihe yaharaniraga ko iki gihugu kirushaho kuba ahantu heza ho kwita mu rugo. Ntabwo nzibagirwa inama yangiriye mu myaka yashize. Yari umuntu mwiza, udatezuka kandi agakunda ibyo akora.”
Brian Mulroney yabonye izuba mu 1974, avukira mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Quebec. Mbere yo kuba umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Conservateur muri iki gihugu no kuba Minisitiri w’Intebe yari umunyamategeko.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 1984 asimbuye se wa Justin Trudeau, Pierre Trudeau.