SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yatangaje ko Fatakumavuta nyuma y’ibyo ashinjwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > RIB yatangaje ko Fatakumavuta nyuma y’ibyo ashinjwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge
Imyidagaduro

RIB yatangaje ko Fatakumavuta nyuma y’ibyo ashinjwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge

Ahupa Radio
Last updated: 2024/10/22 at 3:07 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma y’iminsi  yaho  urwego  rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha butariye muri  yombi umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka  Fatakumavuta usanzwe akorera  Isibo Radio  ndetse no ku mbuga  nkoranyambaga  ashinjwa ibyaha byo gukoresha  imbuga nkoranyambaga nabi rwongeye gutangaza ko yasanzwe akoresha ibiyobyabwenge .

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry yabitangaje  mu kiganiro yagiranye na RBA ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambagaya, yihanangiriza abazikoresha nabi anatangaza ko zagiye zikorerwaho ibyaha bitandukanye harimo no kuba abantu bazikoresha nk’intwaro yo kwihimura kuri bagenzi babo.

Agaruka ku kibazo cya Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta), Umuvugizi w’Uru rwego yanatangaje ko basanze Fatakumavuta akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati: “Tumaze kubona urugero rumwe rwa Fatakumavuta, twaje no kumupima ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, aho ibisubizo by’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) bigaragaza ko afite ikigero cya 298ng.”

Dr Murangira kandi yanavuze ko kuba umuntu yakwicara akikomanga ku gatuza akavuga ko atazigera yitaba Urwego ko ubwabyo amategeko agena ko ari kimwe mu bigize icyaha rero ko Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) atari kwihanganirwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwongeye kwibutsa uwo ariwe wese uzakomeza kwitwikira umutaka wo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, akibasira abandi agakoresha imvugo zamacakubiri uwo ariwe wese ko atazihanganirwa.

RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, hagati ya 2022/23-2023/24, imibare y’ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga yagiye izamuka.

Ivuga ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga cyazamutseho 79, 2%; Mu gihe ibindi byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga birimo icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro w’undi aho mu 2022/23, hakurikiranywe dosiye 42, ariko bigeze mu 2023/24, ziba dosiye 25.

Icyaha cyo kubuza amahwemo hakurikiranywe dosiye 20 mu 2022/23 ariko mu mwaka ushize zari dosiye 34, mu gihe Ku cyaha cyo gutangaza ibihuha dosiye zavuye kuri 20 zigera kuri 24, naho icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho zavuye kuri dosiye 10 zigera kuri 14.

RIB kandi yanatangaje ko icyaha cyo gutangaza amakuru y’urukozasoni zavuye kuri dosiye 8 zigera kuri 14, gukoresha ibikangisho hifashishijwe amashusho y’urukozasoni dosiye zavuye kuri 6 zigera ku 8.

Sengabo Jean Bosco yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ku itariki 19 Ukwakira 2024 yavuze ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro harimo gutukana no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

You Might Also Like

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Ahupa Radio October 22, 2024 October 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibirori bya Kigali Auto Show byamurikiwemo imodoka zitangaje (Amafoto )

August 14, 2023
Imikino

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda

December 21, 2023
Imyidagaduro

Kevin Kade yatumiwe mu gitaramo cya Deira Party i Dubai

September 25, 2024
Imikino

Gacinya Chance Denis yongeye kwangira kwiyamamaza muri Ferwafa

June 14, 2023
Imyidagaduro

Sheebah Karungi yunamiye inzirakarengana za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso Rwa Kigali (Amafoto)

August 15, 2024
Imyidagaduro

Rema yongewe mu bahanzi bazitabira Trace Awards I Kigali

October 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?