Mu gihe mu mujyi wa Kigali mu bice byinshi haba harimo harabera ibitaramo bitandukanye by’imyidagaduro ,byari udushya kubari bitabiriye ibirori bya Kigali Auto Show byabaye mu mpera z’iki cyumweru aho ababyitabiriye babashije kwibonera imodoka zitangaj ndetse bamwe bataherukaga kubona .
Ibyo birori byabereye ku ku kibuga cya Cricket i Gahanga mu mujyi mu karere ka Kicukiro byari byatumiwemo abantu bafite Imodoka ndetse na Moto zifite umwihariko abantu batamenyereye ,byari biyobowe n’umukobwa umaze kwamamara cyane mu gihugu cya Uganda Sheila Gashumba na Miss Nishimwe Naomie .
Muri ibyo biori byatangiye mu masaha ya ku manywa abantu bari benshi cyane baje kwirebera izo modoka harimo zimwe baba badaheruka kwibonera kabone ko nyinshi mu zamuritswe zigizwe nizo mu myaka yo hambere ndetse bamwe mu bari baje kumurika imodoka zabo bamwe baboneyeho no kwerekana ubunararibonye bafite mu gutwara imodoka ibintu byari biryoheye ijisho .
Uretse imodoka na moto ziganjemo izishaje zari muri gahunda yo kumurikwa, abari bafite izifite umwihariko yaba imiterere yazo cyangwa uburyo zihenze ku isoko nabo bazimuritse.
Muri uwo mugoroba nyuma yo kwirebera ubwiza bw’izo modoka habaye igitaramo cyasusurukijwe n’aba DJs batandukanye barimo DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest kitabirwa n’abatari bake bari banezerwe bifatira n’icyo kunywa ndetse naka Brochette ubona baryohewe cyane .
Ahagana mu masaha akuze nibwo ibyo birori byahumuje maze Ahupa Visual Radio twegera Umuyobozi wa M&K isanzwe itegura ibi birori agira byinshi adutangariza kuko byagenze .
Yagize ati “hari hashize igihe kirekire dutategura ibi birori ariko mukurikije uko mwabyiboneye abantu bongeye kunyurwa n’ibirori bya Kigali Auto Show tukaba twakomeje kwakira ibitekerezo bya abantu benshi ko twajya tubitegura buri gihe ariko kubera ko ari umushinga usaba ubwitonzi no gushaka abafite izo modoka twiyemeje koi bi birori bizajya biba buri mwaka mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’Imodoka na Moto