Umukinnyi Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu Shampiyona y’u Bufaransa.
Zaïre-Emery yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 10:49 aherekejwe n’abandi bantu icyenda bo muri iyi kipe aho baje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17, ni umwe mu beza Paris Saint Germain ifite muri iyi minsi kuko uretse kuyizamukiramo ari mu bo iri kugenderaho cyane hagati mu kibuga.
Yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto watsinze igitego muri PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1914.
Yabaye kandi umukinnyi wa gatanu wo mu ikipe ya mbere ya PSG uje gusura u Rwanda nyuma ya Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer baje mu 2022.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 21 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru bo mu ishuri rya PSG, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium. Azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, nyuma azerekeze muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi.
Zaïre-Emery yageze mu Rwanda nyuma y’icyumweru myugariro wa Arsenal, Jurriën David Norman Timber na we arusuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Paris Saint Germain na Arsenal ni amwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye.