Mugisha Benjamin ukunzwe nka The Ben yashyize hanze ndirimbo nshya yise Plenty yari itegerejwe na benshi kubera ibihembo byashyiriweho abavuze izina ry’indirimbo yari amaze iminsi ateguza guha abakunzi be .
Nk’uko yari amaze iminsi yarabiteguje abakunzi be, The Ben yasohoye indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz.
Mu gihe mu myandikire yafatanije na Niyo Bosco.Iyo unumvise mu majwi yayo naho arimo uretse ko hanumvikanamo amajwi y’abandi.
Amashusho yayo akaba akozwe mu buryo bw’amagambo [Lyrics Video] mu gihe byitezwe ko aya nyayo azajya hanze mu bihe bya vuba.
The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe muri Mutarama 2025 byitezwe ko azakora igitaramo cyo kumurika Album kizabera muri BK Arena.
Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye bwite hanze mu Kuboza 2023 .
Muri uyu mwaka wa 2024 yatanze umusanzu mu ndirimbo zirimo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade bahuriyemo na Element Eleeeh.