Mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoreye muri Uganda igitaramo cye cya kabiri cyabereye mu Mujyi wa Mbarara gikurikiye icyabereye i Kampala ku wa 23 Kanama 2024.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye, yavuye muri Uganda ashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye ahitwa Lugogo Cricket Oval cyabaye ku wa 23 Kanama kinitabirwa n’abakunzi b’umuziki we batari bake, Israel Mbonyi yari ategerejwe i Mbarara ku wa 25 Kanama 2024.
Uyu musore wakiranywe urugwiro mu Mujyi wa Mbarara, isaha y’igitaramo yaje kugera ajya gutaramira abakunzi be babarirwaga hagati ya 1500-2000.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Sekuru n’abandi bo mu muryango we.
Ubwo yari ageze ku muryango we, Israel Mbonyi yagize ati “Ndabizi hano hari umuryango wanjye, hari ba masenge, ndagushimira cyane Sogokuru kuba mwaje kunshyigikira ni iby’agaciro.”
Israel Mbonyi yahise akomeza gushimisha abakunzi be ari na ko Sekuru yitegereza ibyo umwuzukuru we ari gukora n’uburyo akunzwe bikomeye.
Nyuma y’iki gitaramo, Israel Mbonyi yagize umwanya wo kwakira umuryango we baraganira banafatana amafoto y’urwibutso.
Ibitaramo Israel Mbonyi akoreye muri Uganda bikurikiye ibyo amaze gukorera i Burundi na Kenya. nyuma yo kuva Uganda na Kenya biteganyijwe ko mu Ugushyingo azajya gutaramira muri Tanzania.