SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka
Iyobokamana

Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka

Ahupa Radio
Last updated: 2025/04/02 at 12:26 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, bibumbiye mu Ihuriro ACOREB bagaragaje ko bababajwe no kuba imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze, basaba ko hakorwa ibishoboka igafungurwa Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kugenderana kuko ari abavandimwe. Babivugiye mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo tariki 30 Werurwe 2025 kugera tariki 1 Mata 2025.

Mu Itangazo risoza iyi Nama, Abepiskopi bagize bati “Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”

Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo. Yagize ati “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana. Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora”.

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n’u Burundi urugero rw’ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.

Yagize ati “Icyo twama dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na kera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntango u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho turonkeye ukwikukira hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Gushika mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ’Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama ikorana kabiri mu mwaka.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.

Iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’ u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugendererana nk’uko byahoze.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.

 

 

You Might Also Like

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

Ahupa Radio April 2, 2025 April 2, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3

February 27, 2024
Andi makuruUbukungu

Karisimbi Events yahembye ibigo byabaye indashyikiewa mu gutanga serivise nziza muri 2023(Amafoto)

October 8, 2023
Imyidagaduro

Umunsi w’ikinamico n’ubusizi mu Rwanda byizihirijwe I kiruri ku ntebe y’abasizi

March 29, 2024
Imyidagaduro

Ikigo Nufashwa Yafasha kigiye gushimira abana bitwaye neza mu masomo yabo ku nshuro ya Kabiri

May 11, 2023
Imyidagaduro

Iserukiramuco “I Am Hip Hop” rigiye kongera kuba nyuma y’igihe kirekire

May 5, 2025
Andi makuru

Polisi yarashe Siborurema wari uvuye Iwawa ashaka gutema ushinzwe umutekano

March 11, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?