Ikipe ya APR FC yisanze mu Itsinda rya kabiri hamwe na Simba SC mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup rizahuza amakipe 12 hagati ya tariki ya 28 Ukuboza 2023 n’iya 13 Mutarama 2024.
Ubusanzwe, iri rushanwa rihuza amakipe yo muri Zanzibar na Tanzania, ariko kuri iyi nshuro ryaraguwe, hatumirwa n’andi makipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse APR FC yo mu Rwanda, andi makipe azarikina arimo Bandari FC yo muri Kenya, Vital’o yo mu Burundi na Uganda Revenue Authority yo muri Uganda.
Amatsinda y’uburyo amakipe azahura yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, yasize APR FC izaba iri mu Itsinda B hamwe na Simba SC, Jamhuri na Singida Fountain Gate isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere.
Itsinda A ririmo Mlandege ifite igikombe giheruka, Azam FC, Chipukizi na URA mu gihe Itsinda C rigizwe na Young Africans SC, Bandari FC, KVZ na Vital’o.
APR FC yasubukuye imyitozo ku wa Kabiri yitegura iri rushanwa izitabira guhera ku wa 27 Ukuboza ndetse n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira tariki ya 12-14 Mutarama 2024.
Mapinduzi Cup ni irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar mu 1998, rigamije kwizihiza impinduramatwara y’iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1964 kibukuye mu maboko y’ubwami bw’Abarabu bacye bayoboraga iki kirwa cyari kigizwe n’umubare munini w’abirabura.
Ubwo iri rushanwa ryakinwaga bwa mbere mu 1998 ryitabirwaga n’amakipe yo muri Zanzibar na Tanzania gusa. Guhera mu 2013 ni bwo bwa mbere Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar itegura iri rushanwa yatangiye gutumira amakipe yo hanze y’ibyo bihugu byombi maze rikinwa n’ayo muri Kenya na Uganda. Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igiye kwitabira iri rushanwa.
Mapinduzi Cup yo muri Mutarama uyu mwaka yegukanywe na Mlandege FC yo mu Zanzibar itsinze Singida Big Stars ibitego 2-1 mu gihe iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 12 arimo Aigle Noir yo mu Burundi yari yatumiwe.
APR FC izahangana n’amakipe arimo Simba SC yo muri Tanzania muri Mapinduzi Cup