Urubuga rukora ubucuruzi bwa filime n’ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, Netflix, rwatangaje ko rugiye guhagarika gutanga ifatabuguzi rya 11.99$, mu bihugu bishobora gukoresha ifatabuguzi rijyana n’ibikorwa byo kwamamaza.
Ku ikubitiro Netflix yatangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa haherewe ku bakiliya bayo bo mu Bwongereza na Canada.
Bivuze ko iri fatabuguzi rya 11.99$ ritajyanaga n’ibikorwa byo kwamamariza mu bintu umuntu ari kureba nirivaho, irizaba risigaye rihendutse ni iryishyurwa 15.49$ ku kwezi.
Ku bashobora kwihanganira kureba amashusho bashaka ariko hivangamo n’ibikorwa byo kwamamaza bo bafite ifatabuguzi rya 6.99$.
Netflix itangaje iki cyemezo nyuma y’uko nubundi mu mwaka ushize, abafatabuguzi bashya bo muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, bari bakuriweho iri fatabuguzi rya 11.99$.