SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest
Imyidagaduro

Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 1, 2024
Share
SHARE

Muri Kigali Universe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024 habereye igitaramo cyiswe Sol Fest . cyari cyatumiwemo abahanzi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz ndetse na Drama T wo mu Burundi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abagize itsinda rya Sauti Sol ariko ritari ririmo Bien Aime wari mu kindi gitaramo ariko ryakumbuje abanyarwanda zimwe mu ndirimbo zabo

Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro saa tanu z’ijoro, aririmba Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “You Should Know”, “Shayo”, “Demo” n’izindi

Hakurikiyeho Mike Kayihura waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Anytime”, “Jaribu”, “Sabrina” n’izindi. Uyu muhanzi yishimiwe na benshi muri iki gitaram.

Sauti Sol yari itegerejwe na benshi niyo yakurikiyeho. Iri tsinda ryaririmbye ridafite Bien-Aimé Baraza uri mu baririmbyi b’imena baryo.

Gusa ubwo bageraga ku kibuga cy’indege baje muri iki gitaramo Savara Mudigi yari yavuze ko Bien-Aimé Baraza atazaboneka muri iki gitaramo bagiye gukorera i Kigali bitewe n’uko hari ikindi gitaramo yari afite muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

N’ubwo uyu mugabo atari ari kumwe na bagenzi be, iri tsinda rya batatu ryashimishije benshi binyuze mu ndirimbo baririmbye zirimo “Melanin” , “Suzana” n’izindi.

Iri tsinda risoje kuririmba Drama T wo mu Burundi yatunguranye aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo “For your love” afitanye na Juno na “Kosho” iri mu zikunzwe i Kigali.

‘Sol Fest Kigali Pre Party’, yabanjirije ikindi gitaramo cyiswe Sol Fest giteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya ku wa 19-21 Ukuboza 2024.

Byitezwe ko ku wa 19 Ukuboza 2024 hazaba igitaramo cya Sol Fest cya VIP ndetse n’icyo ku wa 21 Ukuboza 2024 kigenewe abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ni ibitaramo biteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi barimo Khaligraph Jones na Nyashinski,Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd cyacuranzemo DJ Sonia na DJ June.

 

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3
Bahavu Jeannette yagiye mu rugendoshuri rwa sinema muri Koreya y’epfo
Bwa mbere mu Rwanda hateguwe irushanwa rihuza abaririmba Karaoke
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Pokiesway Casino Login

May 28, 2024

Bonus Slots Casino

May 28, 2024

Online Slots Dublin Ie 2023

May 28, 2024

Brisbane Casino New

February 25, 2025

Betbox Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Release Dates For Video Game Slots In Ireland In 2023

May 9, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?