SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kiliziya Gatolika ikeneye Miliyari 4.2Frw yo kugura ubutaka buzajyaho imishinga 20
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Kiliziya Gatolika ikeneye Miliyari 4.2Frw yo kugura ubutaka buzajyaho imishinga 20
Iyobokamana

Kiliziya Gatolika ikeneye Miliyari 4.2Frw yo kugura ubutaka buzajyaho imishinga 20

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 16, 2025
Share
SHARE

Abepiskopi Gatolika barangajwe imbere na Antoine Cardinal Kambanda basabye Abakirisitu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga gushyira hamwe amaboko bakubakira “Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ urugo rukomeye kandi rwakirana urugwiro abarugana”.

Mu ibaruwa y’amapaji ane, inama y’Abepiskopi Gatolika yateruye yibutsa Abakristu umwe mu mishinga ikomeye bavuga ko wasabwe na Bikira Mariya, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu bemejwe na Kiliziya, ari bo Anataliya Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango na Mumureke Alphonsine.

Bavuze ko Bikira Mariya yasabye ko bagomba kumwubakira Shapelle ebyiri, inini n’intoya, akaba yaranazitembereje ababonekerwaga mu iyerekwa ryo mu 1982.

Bagize bati “Muri izo shapelle, Bikira Mariya yavuzemo intoya ya metero 30 n’inini ya metero 60.” Icyakora, abasenyeri b’u Rwanda bavuze ko byari ikimenyetso gusa, bitavuze ko izo metero zigomba kubahirizwa, ahubwo bizagenwa n’Abepiskopi bose b’u Rwanda, dore ko bagomba gufatanya uwo mushinga.

Iyo shapelle ya mbere rero, ngo yagombaga kujyamo amashusho y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya yamaze kubakwa, ikaba yaratashywe mu 2003.
Mu gihe bitegura kubaka iya kabiri, Abasenyeri bagarutse ku byo ngo Bikira Mariya yabwiye ababonekewe, ko shapelle isa nk’iyo yaberetse bashobora kutabona ibikoresho biyubatse.

Bagize bati “umubyeyi bikira Mariya yavuze ko atari ngombwa ko bubaka shapelle y’u Rwanda rwose, ndetse ko adakeneye iy’akataraboneka.”

Umushumba wa Diyosezi wa Gikongoro witabye Imana Agusitini Misago, na we ngo yasize avuze ko iyo shapelle izubakwa mu butaka buhari.

Kiriziya irashaka Miliyari 4.2 Frw

Ibaruwa y’Abasenyeri, yavuze ko mu kubaka iyi shapelle, batazasibanganya ibimenyetso by’amateka y’amabonekerwa yemejwe na Kiriziya Gatolika, arimo shapelle ya mbere, ndetse n’uruhimbi abakobwa bahagararagaho babonekerwa.

Hamwe n’iyi shapelle nshya, Abepiskopi Gatolika, bagarutse ku ibaruwa y’Umwepiskopi wa Gikongoro yo mu Kwezi gushize, yakanguriye abakirisitu kwitanga ngo haboneke amafaranga yo guha ingurane ikwiye abaturage n’ibikorwa bigomba kubisa iyi Ngoro ya Bikira Mariya ngo ibone uko yagura ibikorwa byayo.

Bagize bati “Kibeho ya cyera si yo y’ubu, ubutumwa Nyina wa Jambo yatanze bwagiye buhagurutsa benshi, ishusho ya Kibeho igenda irushaho gukura uko imyaka ihita.”

Kibeho rero, ngo ikeneye izindi hegitari cumi n’imwe zizafasha gushyiramo imishinga igera kuri makumyabiri irimo ahakirirwa abagana iyi ngoro, ahatangirwa isakaramentu rya Penetensiya, ahatangirwa ibiganiro n’inyigisho zigenewe abakora ingendo nyobokamana, inzu igenewe abayobora abantu bifuza kumenya Kibeho, isomero, ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze, ahari serivisi z’abashinzwe umutekano, parikingi n’ibindi.

Abasenyeri bavuze ko igenagaciro ryakozwe mu kwezi gushize ryagaragaje ko bakeneye hegitari 11, ibikorwa bizirimo bikaba bizatangwaho ingurane ya Miliyari enye na miliyoni hafi magana atatu.

icyakora, mu mishinga abasenyeri bavuze ntibigeze bakomoza ku mushinga wavuzwe wo kubaka Bazilika nini kuruta izindi ku isi i Kibeho yagombaga gutwara miliyari 70 z’u Rwanda ikarangira mu 2021.

Iyo bazilika yatangiye kuvugwa muri Mutarama 2020, abafite umushinga wayo bakavuga ko izaba ifite imbuga yakira abantu ibihumbi ijana, ndetse n’inzu yayo ikakira abantu ibihumbi icumi. Yari kuba ikuye ku mwanya wa mbere imbuga ya Bazilika ya Saint Pierre i Roma yakira abantu ibihumbi mirongo itandatu.

 

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw
Abarasita basabye Apôtre Gitwaza kubasaba imbabazi kubera ibyo yabavuzeho
#Kwibuka31 : Cardinal Kambanda yanenze amahanga ararikiye inyungu aho gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald
Rose Muhando yahishuye ko Afata u Rwanda nko mu rugo ha kabiri
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Sloty Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Casino App Download Android

February 25, 2025

What Irish Casinos Offer A Free Money Bonus

August 16, 2020

No Deposit Free Spins Casino

February 25, 2025

Play Online Pokies Now In New Australia

May 28, 2024

What Is The Legal Status Of Online Gambling In Limerick Ireland

September 14, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?