Umugoroba ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 wari utegerejwe na benshi kubera iserukiramuco ry’Urwenya rya Caravane du Rire witabiriwe ku rwego rushimishije witabirwa na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma barimo Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri n’Iterambere ry’umuhanzi Umutoni Sandrine ndetse n’abanyamahanga benshi .
Iri serukiramuco ryabereye muri Institu Français du Rwanda ku kimihurura nyuma y’igihe kitari gito iri serukiramuco ryamamazwa mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye bya hano mu Rwanda ryitabiriwe na bamwe mu banyarwenya bamaze kumenyakana hano mu Rwanda ndetse na bandi mpuzamahanga barimo Samia Orosemane
Icyo gitaramo cyatangiye ahagana mu masaha y’ijoro gato byagagaraye ko cyitabiriwe n’abanyamahanga benshi cyane kabone ko n’abanyarwenya bari bitezweho byinshi ari abakoresha ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyongereza kubera abanyarwenya bari batumiwemo .
Uko amasaha yagiye akura niko abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Muhinde ,Fally Merci , Babou ,Mike Sengazi , Prince ,Kimenyi na bandi bagiye basimburana ku rubyiniro ari nako abantu barushaho guseka bagatembagara.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Umunyarwenya Cotilda na Chipukeezy na Samia Orosemane ,Napoleon ndetse na Sylyvanie Njeng abantu buabuze uko bifata kubera urwenya rwo mu rwego rwohejuru kugera aho igitaramo cyasojwe ahangana saa tanu zirenga ubona abantu bigishaka guseka ndetse batanifuza gutaha .
Iserukimuco rya Caravane du Rire ryari ribaye ku nshuro ya gatatu aho ritegurwa n’abanyarwenya babarizwa muri Comedy Night aribo Michael Sengazi na Babou ndetse bakabiterwamo inkunga n’ibigo bikomeye mpuzamahanga harimo nka L’Espace isanzwe itegura ibitaramo byinshi bifite aho bihuriye cyane n’umuco .