Amashimwe ni yose ku muhanzi Muyango ndetse n’abareberera inyungu ze banyuzwe n’uburyo akomeje koroherwa nyuma yo kubagwa umutima, agashyirwamo akuma kawufasha gutera neza ‘Pace maker’.
Umwe mu baba hafi y’umuhanzi yadutangarije ko Muyango yabagiwe umutima i Kigali bikagenda neza.
Ati “Twaratunguwe ni amashimwe ku Mana! Nawe ubwe iyo muri kuganira arabikubwira, yaranyuzwe rwose.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo twari tuzi ko mu Rwanda umuntu yabagwa umutima agakira mu gihe gito. Ndibuka ubwo bajyaga kumubaga na we ubwe yabanje kubaza abaganga niba batareka akajya i Burayi cyane ko yanabayeyo, bamwizeza ko bigenda neza rwose.”
Muyango yafashwe n’uburwayi ku wa 1 Mutarama 2023, ku wa 2 Mutarama 2023 ajyanwa kwa muganga guhumeka biri kumugora.
Ku wa 5 Mutarama 2023 nibwo Muyango yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ashyirwamo akuma gafasha umutima gukora neza ‘Pace maker’, amara iminsi itatu mu bitaro abona gutaha ku wa 8 Mutarama 2023.
Kugeza ubu nubwo arwariye mu rugo, amakuru dufitiye gihamya ifite avuga ko uyu muhanzi ari koroherwa ndetse mu minsi ishize yagaragaye ari mu gufata amashusho y’indirimbo yo kwizihiza Intwari z’u Rwanda izasohoka mu minsi iri imbere.