SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 1, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda.

Ambasaderi wa Maroc niwe wari uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, nawe yashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Umunsi w’Intwari ni umunsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzirikana abantu bagaragaje ubutwari mu mateka y’igihugu.

Mu Rwanda, Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare. Ni umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, zagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, haba mu gukunda no kurengera igihugu, guharanira ukuri, ubutabera no gufasha abandi.

Ni igihe cyo gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Inama y’Igihugu y’Intwari (CHENO) yashyize Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitatu.

Icyiciro cy’Imanzi: Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe ntizigire ikindi zitinya. Muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare Utazwi.

Icyiciro cy’Imena: Intwari zagaragaje ubutwari buhebuje mu mibereho y’igihugu. Harimo abantu nka Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w’Intebe, n’abandi bagizwe intwari.

Icyiciro cy’Ingenzi: Intwari zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mibereho y’igihugu, ariko zitari mu byiciro bibiri bya mbere.

Uyu munsi wizihizwa binyuze mu biganiro kuri za radiyo na Televiziyo bikangurira abantu gukomeza kwigira ku ntwari. Hashyirwa kandi indabo ku rwibutso rw’Intwari.

Haba n’ibiganiro mu mashuri, insanganyamatsiko zigaragaza ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi.

Buri mwaka haba insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kugira ibikorwa bigaragaza ubutwari.

Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 31 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Intwari zizirikanwa kuri uyu munsi ni umusirikare utazwi izina, uhagarariye ingabo zose zaguye n’izizagwa ku rugamba zirwanirira igihugu.

Hari kandi General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda wanaruguyeho ku itariki 2 Ukwakira 1990, aho ari mu cyiciro cy’Imanzi.

Hari n’abashyizwe mu cyiciro cy’Imena nk’umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Mme Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Felicité n’abanyeshuri b’i Nyange.

Perezida Bashar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu Burusiya
Brig Gen Gakwerere wari mu bayobozi ba FDLR n’abandi barwanyi bagejejwe mu Rwanda
Jack Ross wakoranye na Producer Junior yashenguwe n’urupfu rwe
Perezida Ndayishimiye yemeje ko umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arwaye
Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Bonus Strike Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Jose Chameleone na Murumuna we bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishinguye mu Rwibutso rwa Gisozi

May 25, 2025

Mega888 Online Register

February 25, 2025

Top Online Gambling Games

May 28, 2024

Pokies With Bonus For Fun Only

September 5, 2023

Fireball Casino Game App

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?