Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023 Umuhanzi akanda n’umwanditsi w’indirimbo Semivumbi Daniel uzwi nka danny Vumbi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kurimurikira Alubumu ye ya kane yise 365 kibera kuri L’Hacienda I Nyamirambo
Uyu muhanzi yasobanuye ko iyi alubumu yayise 365 ayishyize hanze nyuma y’igihe kingana n’umwaka yari maze aashyira hanze indirimbo nimwe nyuma yo gusesa amasezerano n’Inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music yari isanzwe ireberera inyungu ze .
Danny Vumbi yatangaje ko yatangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2004 ubwo yari muri Kaminuza ya KIE aho yaje kwihuza na bagenzi be babiri Ziggy 55 na Victor Fidele bagashinga itsinda ryakunzwe na benshi rya The Brothers
Kwandikira indirimbo abahanzi si ibya vuba aha! Mu 2016 yatangazaga ko yari amaze kwandika indirimbo zirenga 20. Ni umwuga avuga ko yatangiye gukora akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers ryatanze ibyishimo kuri benshi na n’ubu.
Indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Niko Nabaye’ na ‘Fata Fata’ Zizou Alpacino yakoranye n’abahanzi bakomeye, ‘Ku Ndunduro’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Active Love’ y’itsinda Active;
‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Igikuba’ ya Oda Paccy n’izindi turarondoye, zanditswe n’uyu mugabo.
Uyu mugabo yavuze ko Amafaranga menshi asarura mu muziki ava mu kwandika indirimbo hafi 20%.
Impano yo kwandika indirimbo Danny Vumbi ayikomora ku kuba yarakuze yandika imivugo n’ibisigo mbere y’uko yinjira mu muziki. Ni impano kandi ashobora kuba anakamora kuri Sekuru wari umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda.
Danny Vumbi yavuze ko muri rusange yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album bitewe n’ibihe by’umuziki yanyuzemo, aho atari yemerewe gukora indirimbo kubera ko yitegura gusesa amasezerano.
Ni umwaka afata nk’urura, kuko hitabajwe amategeko kugirango impande zombi zikiranuke mu mahoro. Ntiyari yemerewe gukora indirimbo, ariko yashoboraga kuririmba mu bitaramo bitandukanye no kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.
Muri rusange, uyu munyamuziki avuga ko amasezerano yari afite muri Kikac, atamwemereraga gukora ikindi gihangano mu gihe cyose batakomezanyije imikoranire.
Album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 10, kandi avuga ko yari imaze hafi umwaka ibitse muri studio. Iriho indirimbo zikozwe mu njyana zinyuranye.
Danny yavuze ko yatandukanye na Kikac kubera kutubahariza amasezerano ku mpande zombi. Ati “Nta mpamvu yo kuzirikanwaho, muziritswe n’izo mpapuro, ariko nanone zirakomeye kubera ko n’izo zatumye mara umwaka wose ntakora.”
Yavuze ko yaseshe amasezerano hasigaye amezi hafi umunani kugirango agere ku ndunduro. Ati “Byabaye ngombwa ko twifashisha abanyamategeko, kandi igikorwa cyagenze neza, Danny Vumbi ari aho ari kugerageza kwiteza imbere…”
Danny avuga ko n’ubwo umwaka warangiye adashyira hanze, ariko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi banyuranye, yaba muri icyo gihe yamaze adakora indirimbo ndetse no muri iki gihe hari indirimbo z’abandi bahanzi yanditse.
Danny yavuze ko amasezerano agirana n’abahanzi, muri iki gihe atamwemerera gutangaza ko hari uruhare yagize ku ndirimbo. Yavuze ko yatangiye kwandika indirimbo agira inama abahanzi, nyuma abikora nk’akazi ka buri wese.
Yavuze ko ubu ageze ku rwego rw’aho akora indirimbo ikarangira, hanyuma umuhanzi akajya muri studio, akayimugurira yose.
Danny yavuze ko indirimbo yagurishije umuhanzi ku giti cye yahagaze Miliyoni 1.5 Frw, hanyuma ikigo cya Leta yaciye amafaranga menshi ni Miliyoni 3 Frw.
Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ye ‘Condom’ iri kuri iyi Album, itandukanye n’uburyo umuntu ayumva, kuko aba akangurira abantu kugira umutima mwiza ‘kuko hari igihe umuntu aguhemukira ukibaza uti nk’uyu yavukiye iki? Kuki Papa we atakoresheje Condom ngo ntavuke.”
Uyu muhanzi yavuze ko Album ye ya kane yabashije kujya hanze, kubera uruhare rw’umugore we ndetse na Bruce Melodie. Ati “Ejo bundi umugore wanjye yaraye muri studio ari kumwe na Bob Pro bari kurangiza iyi Album. Urumva rero yaramfashije cyane.”
‘Cover’ y’iyi album agaragaraho ameze nk’umuntu utumura itabi! Yavuze ko yayitekerejeho mu ‘rwego rwo gushushanya umwaka w’ubwigunge’ nagize muri Kikac. Ariko kandi avuga ko yari yatekereje gukoresha ‘Cover’ imugaragaza
Album ye ya kane yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri wese akagiraho indirimbo imwe imwe.
Nta ndirimbo yakoranyeho n’undi muhanzi iri kuri iyi album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo ‘Usigare amahoro’ y’umuhanzi Nkurunziza François yasubiyemo. condom n’iyi yitiriwe uyu muzingo 365.