SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyagicumbi bashimiye Mc Brian n’ishuti ze bishyuriye imiryango148 Mutuelle de Sante (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Abanyagicumbi bashimiye Mc Brian n’ishuti ze bishyuriye imiryango148 Mutuelle de Sante (Amafoto)
Ubuzima

Abanyagicumbi bashimiye Mc Brian n’ishuti ze bishyuriye imiryango148 Mutuelle de Sante (Amafoto)

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: September 17, 2024
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimye byimazeyo Shema Natete [MC Brian] n’inshuti ze ziganjemo urubyiruko, ni nyuma y’uko batanze ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de santé ku bantu 700 bifite agaciro ka 2,100,000 RWF ku miryango 148.

Ni ku nshuro ya Karindwi bakoze iki gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha imiryango itishoboboye mu rwego rwo gushimira igihugu amahirwe kidahwema guha urubyiruko.

MC Brian yizera ko amahirwe igihugu kimuha afatanyije n’inshuti ze, bakwiye kuyakoresha mu guhindura ubuzima bw’abandi. Uyu mugabo azwi cyane muri iki gihe, binyuze mu bikorwa byo kuyobora imikino ya Basketball, kuba umushyushyarugamba mu mikino y’umupira w’amaguru, muri Volleyball n’ahandi.

Akusanya inkunga binyuze mu bukangurambaga bise “One for One Campaign”, hanyuma bagahitamo Akarere batangamo ubwisungane mu kwivuza buri mwwaka.

MC Brian yabitangarije  itangazamakuru , ko mu nshuro zirindwi (7) zishize bakora ibi bikorwa, bamaze bamaze gutanga Mutuelle de santé 1350 zifite agaciro ka 4,050,000 Frw. Kandi batanze ihene 15 ku miryango 15 mu Karere ka Bugesera.

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kandi batanze ibiribwa ku miryango 10. Akomeza ati “Byonyine kumva ko ufashije abantu bagera kuri 700 kwivuza umwaka wose niyo batabikubwira biba ari igikorwa cyo gutanga ubuzima.”

Yungamo ati “Ikindi n’uko hari abana babaga ku muhanda twigishije tukanabasaba kuva ku muhanda ubu barangije ishuri bakaba ari na ba rwiyemezamirimo.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimye MC Brian n’inshuti ze ku bw’umutima wo gufasha, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza 700 bahaye abaturage bo muri kariya karere.

Yavuze ati “Icya mbere ni ugushimira, gutanga bujya ni ku mutima, rero mu Karere tuba dufite abaturage bafite ubushobozi bwo kwishyura ‘Mutuelle de Sante’ ariko tukagira n’abandi bayabona bigoranye, ndetse n’ababona ibice bakananirwa kuzuza umusanzu wose. Rero, turagirango tubashimire by’umwihariko kuba badufashije guha abaturage Mutuelle de santé zigera kuri 700.”

Yavuze ko mu gutanga ubu bwisungane mu kwivuza, harebwe ku byiciro byari bifite imbogamizi mu kubona ubwishyu. Ati “Twishimira ko bahawe ubuzima umwaka wose, hamwe n’ingamba zifatwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, gushyiraho amavuriro yegera abaturage, tuzi neza ko umuturage agomba kuba afite ubwisungane, ubu rero twibwira ko abantu 700 bose bazarangiza uyu mwaka, rwose ntuwarwara yajya kwivuza kuko afite ‘Mutuelle de santé’.

Meya Nzabonimpa yavuze ko ibyakozwe na MC Brian n’inshuti ze ari ‘urugero rwiza no ku bandi’ kandi biri mu murongo w’Umukuru w’Igihugu, aho Umuturage agomba kuba mu isonga mu bimukorerwa.

Ati “N’abandi bafite ubushobozi, bafite aho bahurira […] Kuba babashije gufasha abaturage bari bafite imbogamizi yo kwivuza, bakaba babafashije ni ishimwe rikomeye. Turabashimira, kandi dushishikariza n’abandi kujya bagira umutima ufasha.”

Umwe  mu baturage  baho I Gicumbi  wahawe Mutuelle  de Sante  yadutagarije ko  ari mu byishimo byinshi cyane kuba  yahawe ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe  mu myaka yashize yagorwaga no kujya kuvuza abagize umuryango we  mu gihe yabaga  ahangano kubabonera ibyo  kurya ndetse no kwishyurira abana amashuri ,akaba yashimiye  abagize umuryango wa Mc Brian and Friends  kuba babibutse abasabira  umugisha ku mana

The Dr Alfred Paul Jahn Foundation has provided food and hygiene supplies to 170 families (Photos)
Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga
Inkomoko n’amateka y’umunsi wa St Valentin
ASFM2023 : Abitabiriye bamuritse ibikorwa byabo mu nama y’inzobere mu bimenyetso bya gihanga 
Ibirori bya Speed Dating’ byateguwe na Kigali Fashion Week’ abakundana batahanye akanyamuneza
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Rozvadov Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Free No Deposit Casino Demo Ie

September 26, 2018

Flush Casino Review

May 28, 2024

$1 Deposit Online Casino Ie

May 28, 2024

What Is The Best Online Casino With Free Card Games For Players In Ireland

August 25, 2017
Iyobokamana

Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

August 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?