Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023 muri BK Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ubuyobozi bwa Trace Group baganiraga aho imyiteguro yo gutanga ibihembo bya Trace Awards &Festival Igeze .
Olivier Laouchez, Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Trace, uyu munsi yashimye uburyo mu Rwanda bazi guhanga udushya ndetse n’uko rwatehe imbere ubukungu mu ruganda rw’imyidagaduro n’uruhare rukomeye rwo gutanga urubuga rwiza rwo gutegura itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards &Festival bwa mbere muri Afurika
Laouchez yashimiye kandi abafatanyabikorwa benshi bo mu Rwanda babafashije kuzana gukomeza guteza imbere umuziki n’umuco muri I Kigali kandi ko ari intambwe ishimishije cyane .
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ,Umuyobozi Mukuru mu Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki Kageruka Ariella yatangaje ko Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Trace Group Itegura Trace Awards bifite akamaro kanini cyane mu kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga .
Kageruka yavuze kandi urebye aho umuziki w’abahanzi nyafurika ugeze bamaze kuba mpuzamahanga bitya bikaba ngombwa ko ibyo bakora bitakabaye ibya abatuye afurika gusa bigomba no kurenga inyanja bikagera mu yandi mahanga .
Yakomeje avuga ko no kuba abahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga Atari ibintu bitangaje cyane kuko tuzi ko bafite ubushobozi bwo gukora nk’ibyandi bahanzi .
Mu gusoza yashimangiye ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibihembo bya Trace Awards n’ibindi byinshi bizajyana nicyo gikorwa bo nk’Ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere bakora uburyo bwose bushoboka abashyitsi bazaza mu Rwanda bakagira amadevize basiga ku buryo agirira akamaro abanyarwanda muri rusange
Biteganyijwe ko abakunzi ba Muzika barenga ibihumbi 7000 bazagira amahirwe yo kwirebera ibyo birori imbonankubone mu gihe abandi benshi bazagira amahirwe yo kubikurikirana binyuze kuri televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga za Trace .
Abahanzi n’abanyabugeni bagera kuri 50 baturutse hirya no hino muri Afurika bazaba bari i Kigali ngo bahemberwe kuba abadahigwa mu nganzo zabo.
Iyo uhuje aho ibi birori bizacishwa hose ngo abari ku isi babirebe, usanga bizaba biri kurebwa n’abantu miliyoni 500 bo mu bihugu 190.
Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri ibi birori ni Bruce Melodie, Bwiza na Chris Eazy.
Hari n’abandi bazahabwa umwanya wo kuririmba n’ubwo bwose uzaba ari muto.
Abo ni Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, n’aba DJS nka DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam na DJ Irah.
Ibihembo bya Trace Awards 2023 biteganyijwe kubera I Kigali mu nyubako ya BK Arena tariki ya 21 Ukwakira 2023 byatewe inkunga na Visit Rwanda n’urugana rwa Martell binyunze mu kinyobwa cyabo cya Pernod Ricard gitangaza benshi bazi uburyohe bwa Cognac..



