SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024
Imikino

FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 13, 2024
Share
SHARE

 

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw zizakoreshwa muri uyu mwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Mu byagombaga kuganirwaho muri iyi Nteko Rusange, harimo kwemeza Ingengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2024. Abanyamuryango ba Ferwafa, bemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iyi Ngengo y’Imari, harimo amarushanwa atandukanye ndetse no kuzajya gushaka Abanyarwanda bakina ku Mugabane w’i Burayi. Yose angana na miliyari 3.21 Frw.

Harimo kandi ibihembo ku makipe mu byiciro bitandukanye, ibikoresho by’Itumanaho, imishahar y’abakozi ba Ferwafa, ingendo z’imbere mu Gihugu no hanze ya cyo mu iri shyirahamwe, kongerera ubushobozi abakozi, ubwishingizi ku mutungo utimukanwa n’ibindi.

Muri uyu mwaka, miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw akoreshwe mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw azajya mu kugura ibikoresho by’inyubako ya Isonga yubatswe na FERWAFA.

Miliyari 2,41 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore.

Mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru ku bakiri bato, muri uyu mwaka FERWAFA yateganyije ko hari miliyoni 160 Frw zizajya mu bikorwa byo kujya gushaka no guhuriza hamwe abana b’Abanyarwanda bakina mu makipe akomeye hanze.

Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje Ingengo y’Imari ya 2024
Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ingengo y’imari ya miliyari 9,9 Frw mu 2024
Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco Nyafurika ry’abafana ba Arsenal
Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo
Barack Obama wayoboye Amerika yatewe agahind n’urupfu rwa Pele
Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi
Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Morocco bashimwe kuba indashyikirwa guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Ie Casino No Deposit Codes Keep What You Win 2023

May 28, 2024

What Is The Selection Process For Virtual Casinos In Ireland

May 28, 2024

Are Blackjack S Licensed In Dublin

May 28, 2024

Pegasus Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Koi Spins Casino

February 25, 2025

Good Day To Play Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?