SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umugaba Mukuru w’ingabo z’U Rwanda Gen Mubarakh Muganga yatangiye urugendo rw’akazi muri Ethiopian
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umugaba Mukuru w’ingabo z’U Rwanda Gen Mubarakh Muganga yatangiye urugendo rw’akazi muri Ethiopian
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’U Rwanda Gen Mubarakh Muganga yatangiye urugendo rw’akazi muri Ethiopian

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: March 14, 2025
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, na Mugenzi we wa Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, basinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika.

Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 mu ruzinduko Gen Muganga we n’itsinda ayoboye bari kugirira muri Ethiopia.

Gen Muganga n’itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.

Gen Muganga muri urwo ruzinduko muri Ethiopia yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karamba Charles, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa hamwe n’abandi bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.

Uretse ubufatanye bw’ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.

Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo
Perezida Joe Biden yashyizwe mu kato nyuma yo kwandura COVID -19
Amashimwe menshi ya Dj Brianne nyuma yo gupimwa ibiyobyabwenge
Perezida Ruto nyuma yo guhura naba Guverineri yemeye ibyo ibyo asabwa
Ubujurire bwa Apôtre Yongwe bwatewe ishoti
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Dragonara Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Bongo Casino Login

May 28, 2024

Futuriti Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

New Zealand Free Pokies Games

May 28, 2024

Mobile Verification Casino Bonus

May 28, 2024

Woo Casino Deposit Bonus Codes

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?