Mu gihe hagaragara ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo guhagarika intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ibitero by’Uburusiya bishobora gukoma mu nkokora uyu mugambi.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa kane Taliki 24 Mata 2025, igihugu cy’Uburusiya cyagabye ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, maze bihitana abantu 12, naho 90 barakomereka.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ababajwe n’ibi bitero ndetse asaba ko Perezida Putin yabihagarika.
Ku rubuga rwa X, Trump yagize ati:”Singombwa cyane, ibi bibaye mu gihe kibi cyane Putin hagarika”
Ubusanzwe Trump ntakunze kugaragara anenga Perezida w’Uburusiya.
N’ubwo yavuze ibi ntabwo yatangaje niba hari ingamba zifatirwa Uburusiya.
Iki gikorwa cy’Uburusiya gikomeje byazambya intambwe yarimo iterwa no kugabanya ubushake bwa Trump bwo guhosha amakimbirane hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Perezida Trump akomeza gutangaza ko akomeje kotsa igitutu ibihugu byombi bihanganye kugira ngo haboneke amahoro. Aho agaragara ahatiriza Perezida wa Ukraine kwemera Uburusiya bukamutwara igice cy’igihugu cye nka kimwe mu bikubiye mu masezerano y’Amahoro.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Gatanu Taliki 25 Mata 2025, intumwa ya Trump itegerejwe i Moscow, guhura na Putin ngo baganire ku kibazo cy’Uburusiya na Ukraine.
Iki gitero ni cyo gihitanye abantu benshi muri iyi ntambara kuva mu kwezi kwa 7 umwaka ushize