SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Trump yababajwe n’ibitero Putin yagabye kuri Kiev
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Trump yababajwe n’ibitero Putin yagabye kuri Kiev
Andi makuru

Perezida Trump yababajwe n’ibitero Putin yagabye kuri Kiev

Ahupa Radio
Last updated: 2025/04/25 at 2:26 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
U.S. President Donald Trump and Russia's President Vladimir Putin talk during the family photo session at the APEC Summit in Danang, Vietnam November 11, 2017. REUTERS/Jorge Silva - RC1B1EDB0E40
SHARE

Mu gihe hagaragara ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo guhagarika intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ibitero by’Uburusiya bishobora gukoma mu nkokora uyu mugambi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa kane Taliki 24 Mata 2025, igihugu cy’Uburusiya cyagabye ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, maze bihitana abantu 12, naho 90 barakomereka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ababajwe n’ibi bitero ndetse asaba ko Perezida Putin yabihagarika.

Ku rubuga rwa X, Trump yagize ati:”Singombwa cyane, ibi bibaye mu gihe kibi cyane Putin hagarika” 

Ubusanzwe Trump ntakunze kugaragara anenga Perezida w’Uburusiya.

N’ubwo yavuze ibi ntabwo yatangaje niba hari ingamba zifatirwa Uburusiya.

Iki gikorwa cy’Uburusiya gikomeje byazambya intambwe yarimo iterwa no kugabanya ubushake bwa Trump bwo guhosha amakimbirane hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Perezida Trump akomeza gutangaza ko akomeje kotsa igitutu ibihugu byombi bihanganye kugira ngo haboneke amahoro. Aho agaragara ahatiriza Perezida wa Ukraine kwemera Uburusiya bukamutwara igice cy’igihugu cye nka kimwe mu bikubiye mu masezerano y’Amahoro.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Gatanu Taliki 25 Mata 2025, intumwa ya Trump itegerejwe i Moscow, guhura na Putin ngo baganire ku kibazo cy’Uburusiya na Ukraine.

Iki gitero ni cyo gihitanye abantu benshi muri iyi ntambara kuva mu kwezi kwa 7 umwaka ushize

 

 

 

You Might Also Like

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Ahupa Radio April 25, 2025 April 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

October 2, 2024
Iyobokamana

#Kwibuka31 : Cardinal Kambanda yanenze amahanga ararikiye inyungu aho gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

April 9, 2025
Imyidagaduro

Rick Ross yatandukanyen’umukunzi we

March 7, 2024
Imyidagaduro

Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe

June 14, 2023
ImyidagaduroIyobokamana

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3

November 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?