Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangiye inshingano zo kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA).
Ku wa 20 Kamena 2022 nibwo Inteko Rusange ya IATA yateraniye i Doha muri Qatar ifata imyanzuro irimo uwo gushyira Yvonne Makolo kuri uwo mwanya, manda ye akaba yayitangiye kuri uyu wa 5 Kamena 2023, asimbuye Mehmet Tevfik Nane uyobora Pegasus Airlines.
Makolo ubaye umugore wa mbere uyoboye inama y’ubutegetsi ya IATA, yatangiye inshingano nyuma y’Inteko Rusange ya 79 ya IATA yabereye i Istanbul muri Türkiye kuri uyu wa 5 Kamena 2023.
Makolo ari mu nama y’ubutegetsi ya IATA kuva mu 2020. Yavuze ko atewe ishema kandi yishimiye gufata izi nshingano zikomeye.
Ati “IATA igira akamaro k’ingenzi ku bigo bikora ingendo zo mu kirere byose yaba ibinini, ibito, muri gahunda zitandukanye z’imikorere yabyo kandi mu mpande zose z’Isi”.
Yakomeje avuga ko kuyobora RwandAir byatumye agira imyumvire ku bibazo urwego rw’ubwikorezi bw’indege rufite muri rusange.
Ati “Ku isonga ry’ibiteganyijwe gukorwa ni ukurwanya imyuka ihumanya ikirere, kongera umutekano w’indege, impinduka zigezweho mu buryo ibigo by’ubwikorezi bw’indege bikoramo ubucuruzi, ndetse n’ibikorwaremezo bikwiye”.
Makolo yavuze ko yishimiye gufata inshingano mu gihe IATA yatangije gahunda yiswe “Focus Africa”, igamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu bwikorezi bw’indege muri Afurika kugira ngo bazamure umusanzu w’uru rwego mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza kuri uyu mugabane.
Umuyobozi wa IATA, Willie Walsh, yavuze ko yiteguye gukorana na Makolo mu gukemura inzitizi zikomeye z’imikorere irambye y’ibigo by’ubwikorezi bw’indege, kubaka ubushobozi bw’abakozi muri uru rwego ndetse no kugendera ku bipimo mpuzamahanga.
Inama y’ubutegetsi ya IATA igizwe n’abayobozi b’ibigo by’ubwikorezi bw’indege 31. Muri Kamena umwaka utaha Makolo akazasimburwa na Pieter Elbers, uyobora IndiGo.
Kuva IATA yashingwa mu 1945 imaze kugira Ibigo by’Indege by’ibinyamuryango bibariwa muri 290 bikomoka mu bihugu 120.
Iki kigo gifite icyicaro gikuru i Montreal muri Canada mu nshingano zacyo harimo gushyiraho amahame agenderwaho n’ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere, kugenzura ibijyanye n’ihangana mu bucuruzi hagati y’ibyo bigo, kugenga ibigenderwaho mu bwikorezi bw’imizigo bukorwa hifashishijwe indege ndetse no kugena ibipimo n’imiterere y’ibibuga by’indege cyane cyane ibijyanye n’imihanda yazo.
Yvonne Manzi Makolo abaye umuntu wa 81 utorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA.
Mu 2018 nibwo Yvonne Makolo yahawe inshingano zo kuyobora RwandAir, mu mwaka wari wabanje nibwo yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.
Mu 2003 nibwo Makolo yavuye muri Canada, aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi wakorwaga na World Links ugamije gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.