SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano
Andi makuruImyidagaduro

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 25, 2025
Share
SHARE

Urubyiruko rusaga 2000 n’abayobozi mu nzego zinyuranye bahuriye mu Intare Conference Arena, ahagiye kubera Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano.

Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Ibiganiro biza gutangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cyUrungano biribanda kandi ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.

Ni ihuriro kandi rinahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye ni abahagarariye abandi mu turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ubwo iri huriro riheruka kuba mu 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko rwari rwaryitabiriye kwiga amateka no kwirinda icyashaka gusubiza inyuma igihugu.

Ati “Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N’iyo urebye abateguye n’abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.”

Yongeye ati “Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati ’ntumpeho’ namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.”

Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane”Uwayezu Jean Fidèle.
Perezida Tshisekedi yitabiriye inama ya Comesa i Burundi
U Rwanda na Azerbaijan  basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Alliah Cool mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Musaza we nyuma y’imyaka 18 batabonana
Umuhanzi Big Eye yatangaje ko azongera kwemera akazi umwaka utaha kubera Bobi Wine
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lucks Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

What No Registration Casinos Accept Players From Ireland

October 24, 2019

Vegas Casino Online Real Money

February 25, 2025

Dancing Drums Slot Machine 2023

May 28, 2024

Are Online Slots Legal In Ireland 2023

April 10, 2019

Pine Of Plinko 2

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?