SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO
Andi makuru

Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: April 24, 2025
Share
SHARE

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hatangijwe inama y’amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14 aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia.

Iyi nama y’iminsi ibiri, iteranye ku nshuro yayo ya 50, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka” izibanda ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; icuruzwa ry’abantu no kwambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yavuze ko ari umwanya mwiza uhuriza hamwe abanyamuryango hagamijwe kunoza ingamba zo kurwanya ibyaha no gushyiraho uburyo bwo kwifashisha mu kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati: “Iyi nama n’izindi zateguwe binyuze mu muryango wa EAPCCO zigomba guhora zishimangira ingamba zigamije guhuriza hamwe mu guhangana n’ibyaha bikorerwa mu karere kacu ndetse n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko nta gisubizo cyoroshye ushobora gusimbuza icyizere n’ubwumvikane hagati y’abagize umuryango, ari nayo mpamvu ubufatanye ari zo mbaraga nyamukuru kandi zihabwa umwanya w’imbere, asaba ko hashyirwa imbaraga mu itumanaho no gutuma akarere karushaho kugira umutekano.

Ati: “Ndasaba ko twese twafungura imiyoboro y’itumanaho ku gihe nyacyo kandi tugakuraho inzitizi zose nto cyangwa nini zibangamira ubufatanye no gusangira amakuru. Reka dushyire imbere gushyira mu bikorwa ingamba nziza zose twashyizeho kugira ngo akarere kacu karusheho kugira umutekano.”

FDA yakuye kw’isoko ikinyobwa kitwa ubutwenge
Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’akazi muri Kazakhstan
Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe
Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).
Umwihariko wa Sunday Brunch muri La Creola Restaurant & Lounge
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruImyidagaduro

Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe

February 8, 2023

Safe Online Bingo Sites

May 28, 2024

Krypto Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Pokiez Com Login

May 28, 2024

Top 20 Casino

February 25, 2025
Imyidagaduro

El Classico Beach yateguriye abanyabirori igitaramo gisoza icyumweru neza yise Week ends Vybes

June 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?