SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman Timber ari mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman Timber ari mu Rwanda
Imikino

Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman Timber ari mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/14 at 10:23 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Myugariro w’Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Premier League.

Timber w’imyaka 22, ntabwo ari gukina muri iyi minsi kubera imvune yagize muri Kanama ubwo yakiniraga Arsenal umukino we wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Umutoza Mikel Arteta, aherutse kuvuga ko uyu mukinnyi ari kurwana no gukiruka imvune, ariko azamara igihe kirekire adakina.

Ati “Ameze neza. Ari kunyura mu mvune ikomeye ariko urwego ageze aho ubu, ari kumera neza. Uburyo akora buri munsi burahagije kureba. Haracyari igihe kirekire tutamufite.”

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Timber yavuye muri Ajax, aguzwe na Arsenal kuri miliyoni 38.5£.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

 

You Might Also Like

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Nsanzabera Jean Paul December 14, 2023 December 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya Salax Awards bigiye kwongera gutangwa

September 15, 2023
Utuntu n'utundi

Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire ’ituzuye’ ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

May 30, 2024
Imyidagaduro

igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe habura Iminsi 3 gusa ngo kibe

March 5, 2025
Imikino

Umubyeyi wa Taddeo Lwanga ukina muri APR FC yitabye Imana!

December 11, 2023
Imyidagaduro

Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko

May 27, 2024
Imikino

Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike

July 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?