Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey,umaze iminsi mu Rwanda yatangaje ko yakiriwe mu biro na Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Steve Harvey yashimye Perezida Kagame, ku bw’imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.
Yagize ati “Igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.”
Steve Harvey ni umukinnyi wa filime ndetse n’umunyarwenya wabigize umwuga, kuri ubu amafaranga atunze abarirwa muri $100,000,000. Ibi ngo si ibyapfuye kuza kuko Steve yabayeho ubuzima butoroshye atagira aho aba.
Steve Harvey w’imyaka 67 mu kiganiro yagiranye na People Magazine yatangaje ko mbere yo kwamamara yamaze igihe kigera ku myaka itatu ntaho kuba agira, ngo yararaga mu modoka ye yo mu bwoko bwa Ford Tempo, yakenera koga agacunga kuri sitasiyo ya lisansi cyangwa muri hoteli akogera mu bwogero bwayo Kugira ngo ajye mu bitaramo by’abanyarwenya, Steve Harvey byamusabaga kwiba lisansi
Steve yagize ati “Byari ibihe bibi cyane, byari bibabaje cyane. buri muntu agira igihe asubiza amaso inyuma, akitotomba akumva arambiwe. Byambayeho kenshi.” Steve yibukiranyije igihe yari yagiye kogera rwihishwa mu bwogero bwa hoteli agategereza amasaha atarikuraho isabune ngo batamufata. Yagize ati “natangiye kurira ariko ijwi rirambwira ngo: nukomeza kugerageza ntucike intege nzakugeza aho utari wagera na rimwe. Wagira ngo ni Imana yambwiye ngo: wicika intege ugiye kugerayo”
Mu nzozi ze Steve Harvey yumvaga ashaka kuba umunyarwenya. Yavuze ko we atigeze na rimwe atekereza ko n’ubwo yumvaga ashaka kuba umunyarwenya wabigize umwuga ariko ngo urwego agezeho atigeze na rimwe atekereza ko yarugeraho.
Mu mwaka wa 1993 nibwo Steve Harvey yataramiye mu gitaramo cyabereye muri Apollo Theater, inzu y’ibirori iherereye muri Manhattan muri New York, icyo gitaramo nicyo cyabaye intangiriro y’ukumenyekana kwe agitangira Steve yohererezaga menshi mu mafaranga yabaga yakoreye umuryango we yari yarasize akajya gushakisha ubuzima.
Amazina ye yose ni Broderick Stephen Harvey, yavukiye Welch, West Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite abana 7 harimo batatu batari abe b’amaraso yashakanye na Marcia Harvey muri 1980 batandukana nuri 1994.
Muri 1996 yashakanye na Mary Shackelford baza gutandukana muri 2005 Muri 2007 yashakanye na Marjorie Bridges ari new bakibana kugeza ubu.
Steve yamenyekanye cyane muri filime Love Doesn’t Cost a Thing yakinnye ari umubyeyi wa Nick Cannon. Niwe kandi wanditse filime nka Act Like a Lady na Think Like a Man nawe akinamo.