SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Imyidagaduro

Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 20, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu muziki ku izina rya Chriss Eazy.

Yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.

Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy ‘kuzana uru rupapuro (rw’ihamagara) hamwe n’irangamuntu yawe mu biro by’umugenzacyaha’. Icyo akurikiranyweho nticyatangajwe.

Umujyanama wa Chriss Eazy, Junior Giti yabwiye amaze kudutangariza  ko hashize igihe gito uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.

Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza Chriss Eazy arwaye.

Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money ayasubiza.

Ati “Nabahaye ‘repos médical’ igaragaza ko yari arwaye. N’amafaranga yabo turayabasubiza, twifashisha Mobile Money.”
Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.

Avuga ko uyu mugabo yitwaje ko afite umuvandimwe muri RIB ajya gutanga ikirego, kandi azi neza ko nta deni bamufitiye.

Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy atigeze agezwaho inyandiko imuhamagaza kwitaba RIB. Yavuze ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo babaza niba hari inyandiko ihamagaza umuhanzi basanga idahari.

Yavuze ko ubwo Chriss Eazy yatumirwaga muri iki gitaramo yari muri Uganda. Agaruka mu Rwanda yararwaye bituma atabasha kukitabira.

Ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2024 bigiye gutangwa ku bahanzi n’abasportif bitwaye neza
Niragire Marie France yatorewe kuyobora Rwanda Film Federation
Rema yishimiwe n’ibyamamare byitabiriye Ibirori bya Ballon d’Or
Riderman na Bull Dogg ku bufatanye na Skol bahaye abakunzi ba hip hope ibyishimo birenze(Amafoto)
Miss Nishimwe Naomie yahinyuje amakuru avuga ko agiye kurushinga
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Israel Mbonyi yerekeje muri Australia

January 10, 2023

Best Slots App Android

May 28, 2024

Gambling Age Requirement In Ireland

May 9, 2020

Lanzarote Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Cozyno Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024
Andi makuru

Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i kigali mu bitaramo cyiswe Move Afrika: Rwanda”

November 3, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?