Kenny Sol yarahiriye gukunda no gusazana na Kunda Yvette Alliance baherutse gusezerana kubana akaramata imbere y’amategeko.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Kenny Sol, yahaye umugore we indahiro y’uko adateze kuzatezuka ku isezerano bagiranye imbere y’amategeko tariki ya 5 Mutarama 2023.
Yagize ati “Nabisinyiye, nabirangije kandi byateweho kashe ibyemeza, uwanjye ubuzima bwose. Twatangiye tutabyiteze none twahanye isezerano ry’iteka ryose, inkuru y’urukundo rwacu yirengagije ibyari byitezwe.”
Kenny Sol yakomeje avuga ko we na Kunda babaye umuryango ufite ahazaza heza kandi uzahorana igihe cyose. Yasoje amwifuriza intangiriro nziza z’urugendo batangiranye.
amakuru dukesha bamwe mu nshuti zaba bombi ni uko Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol na Kunda Yvette bakundanye uyu musore ataratangira umuziki, barakomezanya kugeza uyu mukobwa asoje amasomo mu Bushinwa.