Umunyamakuru Peacemaker Pundit ukorera ikinyamakuru IGIHE yahawe akazi ko kwamamaza ikigo cya Empire of Technology Ltd.
Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano wabereye mu nujyi wa Kigali mu murenge wa Muhima tariki ya 09 Mutarama 2023 uyoborwa n’Umuyobozi wa Empire of Technology Ltd.
Mu kiganiro na Ahupa Pundit yadutangarije ko ubuyobozi bw’icyo kigo bwamwegereye bumusaba gukora akajya abamamariza ibikorwa byayo nubwo atatubwiye igihe amasezerano bagiranye azamara gusa yaduhamirije ko ari igihe kitari gito.
Tumubajije uburyo azajya yamamaza kiriya kigo yatubwiye ko bizanyura mu mbuga nkoranyambaga ze ndetse no mu binyamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda.
Tumubajije serivise icyo Empire of Technology Ltd itanga yatubwiye ko bafasha abantu kugura itike z’indege, Gusaba Visa gushakira amashuri abanyeshuri barangije ayisumbuye na Masters hanze y’u Rwanda.
Ikigo cya Empire of Technology Ltd gikorera mu mujyi wa Kigali, Mu murenge wa Muhima ku muhanda ugana Nyabugogo