Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko.
Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.
Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye mu 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.
Yabaga mu Bubiligi aho yari yarahungiye.
Mu 1995 nibwo Twagiramungu yahungiye mu Bubiligu amaze kwegura mu gihe iyi Guverinoma yari arimo yagombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.
Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.
Mu magambo yakundaga kuvuga mu bitangazamakuru no kwandika ku mbuga nkoranyambaga, yarangwaga no kugoreka amateka yabaye mu Rwanda. Urugero ni aho mu kiganiro yagiranye na Ikondera Libre, aho yavuze ko ‘nta mpunzi FPR yacyuye’ keretse Barafinda n’umugore we babyiyemerera.