SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!
Imikino

Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 15, 2024
Share
SHARE

 

Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy, yavuye i Bujumbura yerekeza i Kigali mu biganiro na Rayon Sports ikomeje gushaka umusimbura wa Mohamed Wade watakarijwe icyizere.

Kuri ubu, amakuru yizewe yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama, Ndayizeye Jimmy yafashe urugendo ruva i Bujumbura yerekeza i Kigali kuganira na Rayon Sports ndetse hatagize igihinduka yakwerekanwa nk’Umutoza mushya wa Gikundiro mu gihe kitarambiranye.

Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mohamed Wade gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru nyuma yo gutakaza umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona. Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga usanzwe ari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi ni we wasigaranye inshingano.

Ni mu gihe kuri uyu wa 15 Mutarama hateganyijwe inama ihuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’uyu mutoza w’Umunya-Mauritania, kugira ngo impande zombi zitandukane mu bwumvikane.

Ndayizeye w’imyaka 47 wifuzwa na Rayon Sports, yatoje Ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba”.

Ku rutonde rwa Shampiyona y’u Burundi, Le Messager Ngozi isanzwe itozwa na Ndayizieye Jimmy iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu mikino 15 aho izigamye ibitego bitandatu, mu gihe Vital’O ari iya mbere n’amanota 36.

Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Rayon Sports izakirwa na Interforce ku wa 17 Mutarama mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ndayizeye yatoje amakipe akomeye arimo iy’Igihugu y’u Burundi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris
Ikipe y’Igihugu ya Handball yatangiye umwiherero!
Visit Rwanda na Arsenal begukanye igihembo muri Football Business Award 2023
Live :Tour du Rwanda Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep, yongeye kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2023, ( Amafoto )
Umunyamabanga wa APR FC yasezerewe!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Justbit Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Is Top Online Pokies And Casinos Australia Free

February 25, 2025

Casino Machines With Best Odds

May 28, 2024

Mahjong Casino Game

May 28, 2024

Arcachon Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Fast Pay Casino Au

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?