Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, Kendrick Lamar mbere yo gutaramira i Kigali yabanje guhura n’abaraperi bo mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyabereye kuri Kigali Marriott Hotel, aho uyu muhanzi acumbitse. Mu baraperi bake babashije kuhagera harimo Danny Nanone, Kivumbi, Angell Mutoni, Kenny K-Shot n’abandi.
Danny Nanone uri mu bitabiriye iki kiganiro yatangarije ikinyamkauru IGIHE ko byari ibihe bidasanzwe kuri we kwisanga ari kumwe n’umwe mu baraperi bakomeye ku Isi.
Ati “Byari iby’agaciro, twaganiriye atubwira uko yakunze u Rwanda, atwizeza ko atari ubwa nyuma ahageze. Ku rundi ruhande yaciye amarenga ko yifuza gufasha abaraperi ba hano iwacu.”
Imwe mu nama Kendrick Lamar yagiriye aba bahanzi twabashije kumenya ni uko yabasabye kuba bo bakagaragaza umwihariko wabo cyane ko ariwo utuma bakundwa.
Kendrick Lamara ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika kiri bubere muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 6 Ukuboza 2023.
Ni igitaramo ahuriramo n’abandi bahanzi barimo Ariel Wayz, Bruce Melodie na Zuchu wo muri Tanzania.