Perezida Denis Sassou N’Guesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi, ruje rukurikira urwo mugenzi we w’u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.
Ahagana Saa Sita n’iminota 20 nibwo indege nini y’ubururu n’umweru itwara Perezida N’Guesso yasesekaye i Kanombe ku Kibuga cy’Indege.
Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame mu kwakira N’Guesso harimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri muri Perezidansi, Uwayezu Judith; Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome.
Hari kandi Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi; Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Lt Col Jean Paul Nyirubutama.
N’Guesso yaherukaga mu Rwanda mu 2019 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugendo rwe kuri iyi nshuro, biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse nyuma agasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Nyuma yo gusura urwibutso, byitezwe ko Perezida N’Guesso aza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko aho agomba kugeza ijambo ku bayigize. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu byitezwe ko aza kwakira mugenzi we mu isangira.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azasura Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije riherereye mu Karere ka Bugesera.
Uruzinduko rwa N’Guesso ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cye hagati ya 11-13 Mata 2022