Umuhanzi Benjamin Hakizimana uzwi nka Rapper mana wo mu Itsinda Folk Imena yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Turahari ashimangira ko we n’Itsinda abarizwamo bifuza gutanga Umusanzu muri Muzik nyarwanda byihariye mu njyana ya Rap .
Uyu mugabo watangiye umuziki mu mwaka wa muri 2005 ariko kubera ikibazo abenshi bakunze guhura nacyo cy’ubushobozi ntiyabashije guhita ashyira hanze zimwe mu ndirimbo yari yarakoze ariko mu mwaka wa 2015 asoje amasomo ye yasubiye muri Studio aho yahuriye n’inshuti ze bahagahita bafata gahunda yo gushinga Itsinda bise Folk Imena akaba ari nawe urihagarariye .
Ubu iri tsinda rya Folk Imena ribarizwamo Rapper Man rifite indirimbo zigera ku 10 harimo nka car Free Day,Ubuzima ,Umutwazi wa 2Pac ,Agaciro ka Muntu,Ibikomeye, Igitondo ni zindi nyinshi wongeyemo niyi nshya bise yise Turahari .
Mu kiganiro na Rapper Man yatangarije Ahupa Visual Radio byinshi ku muziki we ndetse n’itsinda rya Folk Imana yagize abantu benshi baziko arinjye uririmba ariko turi itsinda rero kuko arinjye batoreye kurivugira akaba ari nanjye wandika indirimbo dufatanyije ngerageza gukora byinshi kugira muzika yacu itere imbere .
Yakomeje avuga ko indirimbo Turahari bayikoze bashaka kuvuga ko abahanzi b’injyana ya Rap na Hip Hop ntaho bagiye nyuma y’inzira ndende abaraperi mu Rwanda basigazwa inyuma cyane haba u bitaramo cyanga ahandi hose bashobora gutangira ubutumwa bwabo .
Gusa yashimangiye ko ijyana ya Rap na Hip Hop ntaho yagiye bagihari kandi bazakomeza gukora cyane anasaba ko abahanzi bakuru mu njyana ya Rap bagira uruhare rwo gufasha abana bafite impano yo kuririmba iyo njyana kuko bizatuma ntaho ijya .
Mu Gusoza Rapper Man yatubwiye ko nyuma yo gusohora indirimbo “Turahari “yijeje abakunzi ko mu minsi ya vuba abashyirira hanze izindi ndirimbo nziza anabashimira ingufu bashyira mu kumutera inkunga mwumva ibihangano bye .
Yabasabye kandiku mukurikirna ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook.Instagram, Tik Tok na whatsapp aho abifuza kumufasha bamuhamagara 0781360127.