Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Nigeria Phronesis yageze I Kigali ayo aje kwitabira igitaramo cy’Urwenya Cyiswe “ The Upcoming Comedy show cyateguwe n’Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Japhet Mazimpaka .
Uyu munyarwenya ugeze mu Rwand aku nshuro ye ya mbere yageze I Kigali mu masaha ya Nimugoroba kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 aho yakiriwe na Mugenzi ari nawe wamutumiye Japhet Mazimpaka.
Uyu musore umaze igihe kitari gito mu ruganda rw’urwenya iwabo muri Nigeria aho akunzwe mu banyarwenya bakora ari bonyine ibizwi nka Stand Up Comedy .
Phronesis azwiho kuba ari umunyarwenya utajya acika integer cyan ekuko byibura mu mwaka akora ibitaramo bibiriu bikomeye iwabo muri Nigeria ibyo aheruka akaba yarabikoreye mu mujyi wa Lagos ndetse n’Abuja aho yakoranye na bamwe mu banyarwenya bakunzwe hariya iwabo. .
Ku ruhande rwa Japhet wateguye iki gitaramo yadutangarije ko yagiteguye nyuma yo gusoza ibitaramo bitandukanye yakoreye muri za Kaminuza zo mu Rwanda aho iyi nshuro abenshi mu banyarwanda bakoranye nawe kuri iyi nshuro azaba amahirwe yo kwitabira niki yateguye .
Mu bandi banyarwenya azakorana nabo harimo abo muri Uganda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uruganda rwa comedu mu Rwanda .
Mu banyarwenya bose hamwe bazitabira iki cya “The Upcoming Comedy shows ni Japhet ,Josh2Funny,Doctall Kingsley,Mca Tricky ,Phronesis,Sundiata ,Michael Sengazi ,Babu Joe ,Joshua na abanyarwenya batandukanye bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda .
BItaganyijwe ko igitaramo cy’Urwenya cya “ The Upcoming Comedy show s kizaba ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira muri Camp Kigali ahazwi nak KCEV aho kwinjira ari 10.000Frw Ahasanzwe .20.000Frw muri Vip na 20.000 Frw ku meza y’abantu 6