Umuhanzi mu njyana gakondo, Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenye nka Jules Sentore yatangaje ko ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu bihugu bitatu byo ku Mugabane w’u Burayi; Suède, u Bufaransa ndetse no mu Budage mu rwego rwo gutaramira Abanyarwanda bahatuye n’abandi.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Basore” yavuze ko tariki 16 Werurwe 2024, azataramira mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Suede, mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzahamanga w’Umugore (Woman’s Day Party) azahuriramo n’umuhanzikazi Teta Diana.
Teta Diana azanataramira mu Busuwisi, tariki 23 Werurwe 2024, aho azaba ari kumwe na Gabriel Hermansson, umucuranzi w’umuhanga benshi bakunze mu ndirimbo ‘Sindagira’ basubiyemo, aho bazacuranga mu buryo bwa ‘Live Accoustic’.
Jules yabwiye InyaRwanda, ko nyuma yo gutaramira muri Suede ari kumwe na Teta Diana azerekeza mu Budage, aho azaririmba mu Nama Mpuzamahanga.
Ati “Muri Suède ni igitaramo nzahakorera cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho rero nzahava nkomereza muri Germany (Mu Budage) hari inama ngiyemo ikomeye nayo ni mpuzamahanga.”
Avuga ko nyuma yo gutaramira muri biriya bihugu bibiri by’i Burayi, azakomereza urugendo rwe mu gihugu cy’u Bufaransa, aho azataramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ati “Nyuma nzanyarukira mu Bufaransa. Ibindi nzabitanagza bitewe n’aho bizaba bigeze.”
Jules Sentore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sine ya mwiza’, ‘Ngera’ n’izindi, avuga ko uretse gutaramira muri biriya bihugu anateganya kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya ateganya gushyira hanze. Ati “Ndateganya no kuba nahakorera amashusho y’indirimbo zanjye.”
Si ubwa mbere, Jules Sentore ataramiye ibwotamasimbi, kuko yagiye akorera ibitaramo: Danmark, U Bubiligi, U Budage, U Bufaransa, Switzerland n’ahandi.
Muri Nzeri 2023, yataramiye mu bihugu bine: Suède, Finland, Danmark, Switzerland byibumbiye muri Scandinavia, Finland n’ahandi.