SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we
Imyidagaduro

Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 8, 2024
Share
SHARE

Ibyishimo ni byose kuri Niyonshuti Yannick wamamaye muri sinema nyarwanda nka Killaman nyuma yo gusezerana mu Murenge n’umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 nibwo Killaman yasezeranye n’umugore we Umuhoza Shemsa mu Murenge wa Nyarugenge uherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Killaman na Shemsa babanje no gusezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam, bari bamaze imyaka umunani babana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bari bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu.

Ubu bukwe buzakurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa no kwakira abashyitsi biteganyijwe kubera muri Romantic Garden ku Gisozi ku wa 2 Werurwe 2024.
Ku rundi ruhande, Killaman yatangarije itangazamakuru ko ubushobozi aribwo bwari butumye imyaka umunani ishira atarakora ubukwe nyamara abana n’umugore we.

Ati “Nawe ubyumve nyine imyaka umunani kuba umuntu aba ayimaze si uko aba atarabishakaga ariko ni amikoro aba ataraboneka.”

Killaman yahishuye ko benshi mu nshuti ze bamushimiye kuba yaragumanye n’umugore we akirinda kujya mu zindi nkumi nkuko bigendekera ibyamamare.
Ati “Nkeka ko umugisha wanjye ari uyu, inzozi zanjye zari ugushaka uyu, amahirwe yanjye yari uyu mbega ni we nzozi zanjye!”

Killaman ni umwe mu bamaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda. Kuri ubu yamamaye muri filime z’uruhererekane ze bwite zirimo iyo yise Killaman na My Heart.

Abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi
Uwicyeza Pamela yashimiye umugabo we The Ben nyuma yo kumuha imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover
Ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Wayz iburayi byegejwe imbere
Igitaramo cy’Imandwa cyari cyateguwe Rutangarwamaboko cyasubitswe
Anita Pendo ahatanye mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’bibera muri Ghana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Codes For Australia Casinos

September 5, 2023

Can You Cash Pokie Tickets Anywhere Nsw

May 28, 2024

Big Win New Pokies Online

September 5, 2023

Frumzi Bonus Code

May 28, 2024

Real Money Online Casino Maryland

May 28, 2024

Playuzu Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?