Mu gihe habura masaha atageze kuri 72 ngo hasozwe irushanwa rya ‘Mützig Amabeats’ rigaragaza umudj wahize abandi bahatanye mu kuvanga imiziki, hatumiwe DJ KasBaby kugira ngo azasusurutse abakunzi b’umuziki bazitabira ibi birori.
DJ KasBaby ni umwe mu bavanga imiziki bafite izina rizwi mu Mujyi wa Kampala, aho acuranga mu tubyiniro nka Thrones Kampala na Cielo Lounge.
Dj Lenzo, Dj Yolo, DJ Dallas, Dj Kavori na DJ Noodlot ni bo batanu bari guhatana mu irushanwa rya ‘Mützig Amabeats’ risanzwe ribitswe na Selekta Danny waryegukanye umwaka ushize.
Byitezwe ko umu-DJ uzegukana umwanya wa mbere azamara umwaka ari Brand Ambassador wa Mützig, ahabwe amasezerano ahwanye na 18.000.000 Frw mu byiciro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.
Uwa kabiri azahabwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka miliyoni 12 Frw n’ibikoresho bifite agaciro ka 2.500.000 Frw. Uwa gatatu azahembwa 2.500.000 Frw.
Irushanwa “Mützig Amabeats” rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda.
Ryatangijwe n’uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, Bralirwa Plc. Rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”
biteganyijwe ko irushanwa rya ‘Mützig Amabeats risazozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ukwakira kuri Camp kigali aho kwinjira ari 5000Frw ukayanywamo ikinyobwa wifuza .