SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Sonia agiye gususurutsa abanyakenya mu gitaramo azahuriramo na Darassa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Sonia agiye gususurutsa abanyakenya mu gitaramo azahuriramo na Darassa
Imyidagaduro

Dj Sonia agiye gususurutsa abanyakenya mu gitaramo azahuriramo na Darassa

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 17, 2023
Share
SHARE

DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki i Kigali yatumiwe mu gitaramo agiye guhuriramo na Darassa uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania ndetse na Masauti uri mu bahanzi bakomeye i Nairobi.

Aba bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba batumiwe gutaramira ahitwa ‘Top Five Lounge’ mu ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2023, bakazaba bavangirwa umuziki na DJ Sonia w’i Kigali uyu akaba ari na we uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

DJ Sonia, yatangaje ko yishimiye kuba yongeye gutumirwa muri Kenya aho yaherukaga mu minsi ishize.

Ati “Nishimiye ko muri Kenya bongeye kuntumira kandi ni ikigaragaza ko ubwo baherukaga kuntumira nahakoze akazi keza ari nako gatumye bongera kuntekereza.”

DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bagezweho mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki, uretse kuba akunze gucuranga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akunze kugaragara mu bitaramo bikomeye.

Darassa ugiye guhurira muri iki gitaramo na DJ Sonia yakunzwe mu ndirimbo nka “Muziki” yakoranye na Ben Pol, “I Like it”, “Proud of you” yakoranye na Ali Kiba n’izindi nyinshi.

Si uyu gusa ahubwo DJ Sonia kuko iki gitaramo kizitabirwa kandi na Masauti ufite indirimbo zirimo “Ipepete”, “Kiboko” yasubiranyemo na Khaligraph Jones, “Dondosha” yakoranye na Lava Lava n’izindi.

 

The Ben na Muyango basinye amasezerano yo kwamamaza Ikinyobwa gishya cya NBG Ltd bise Fimbo .(Amafoto )
Imbamutima za Afrique Joe nyuma yo gukorerwa indirimbo na Producer Phantom uri mubakomeye muri Nigeria
Vava Dorimbogo yitabye Imana
Ibyaha P Diddy ashinjwa bikomeje kwiyongera
Sonia Roland ntiyemeranye nabamwibasira kubera gukunda Igihugu cye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Pacific Wins Casino

May 28, 2024

Jonzac Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Viperspin Promo Code

February 25, 2025

Melbourne Casino Poker

May 28, 2024

Rich Casino Sign Up

February 25, 2025

Astro Pay Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?