Nyuma y’uko umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna, yibarutse ubuheta hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky, ubu hamenyekanye amazina bamwise.
Robyn Rihanna Fenty, Icyamamarekazi mu muziki akaba n’umushoramari, aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu wa kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa abyaye imfura ye n’umukunzi we w’umuraperi A$AP Rocky.
Nyuma yo kwibaruka uyu mwana ku itariki 03 Nyakanga, byatangajwe ko ari umukobwa gusa aya makuru yari igihuha biza kwemezwa ko yibarutse undi mwana w’umuhungu.
TMZ yatangaje ko impapuro zo kwamuganga zerekanye amazina atatu (3) uyu muhanzikazi n’umukunzi we bise ubuheta bwabo. Aya mazina ni Riot Rose Mayers. Aya mazina akaba yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko bimenyerewe ko izina ‘Rose’ rihabwa abana b’abakobwa.
Ikindi gitangaje kuri aya mazina ni uko atangizwa n’inyuguti ya ‘R’ kimwe na Rihanna ndetse agaherukwa ni izina ‘Mayers’ ariryo zina nyakuri rya A$AP Rocky.
Inyuguti ya ‘R’ kandi ni nayo inatangiza amazina y’imfura ya Rihanna yise ‘RZA Athelston Mayers’ akaba yaramwise iri zina ribanza mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi akunda cyane ‘RZA’ washinze itsinda rya Wu-Tang.
Rihanna w’imyaka 31 y’amavuko mbere y’uko yibaruka ubuheta, yari yabanje gutangariza Variety Magazine ko we n’umukunzi we bamaze guhitamo amazina y’umwana wa kabiri kandi akaba yenda gusa nayo bise imfura yabo gusa iki gihe yirinze gutangaza igitsina cy’umwana atwite.