SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga
Imyidagaduro

Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 12, 2023
Share
SHARE

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi Davido, yanyomoje abantu bakomeje gukwiza ibihuha by’uko yibarutse impanga no gusakaza amafoto ye ya kera ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubireka.

Ibi uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yabitangaje mu gihe muri iki cyumweru hakwirakwijwe inkuru ivuga ko we n’umugore we Chioma Avril Rowland, bibarutse impanga.

Aya makuru yashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ku rubuga rwa X na Ovie, uyu akaba asanzwe ari umwe mu bagabo babarizwa mu myidagaduro muri Nigeria, yavugaga ko Davido na Chioma bibarutse impanga, bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amakuru ba nyiri ubwite bari bataratangaza kugeza ubwo ku wa Gatatu, Davido ashyiriye ubutumwa kuri X, asaba abantu guhagarika gukomeza gukwirakwiza amafoto ye ya kera ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Ndabasaba guhagarika gukomeza gukwirakwiza amafoto yanjye ya kera ku mbuga nkoranyambaga, murakoze.”
Aya mafoto yagiye akwirakwizwa agaragaza Davido na Chioma baryamye ku gitanda kwa muganga, bikavugwa ko bari bamaze kwibaruka.

Ubu butumwa bwa Davido, busa nk’aho bwakuragaho amakuru y’ibihuha byo kuba uyu muryango waribarutse abana b’impanga.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Davido na Chioma, umwana w’umuhungu bari bafitanye witwa Ifeanyi David Adeleke, yitabye Imana. Uyu mwana w’imyaka itatu yaguye mu bwogero bwo hanze (Swimming pool) mu rugo rwa Davido, ruherereye ku kirwa cya Banana muri Leta ya Lagos.

Davido na Chioma Avril Rowland, tariki 4 Ugushyingo 2022, nibwo basezeranye nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana, mu gihe indi mihango y’ubukwe yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse ikorwa mu buryo bw’ibanga.

 

Chris Brown yakoze amateka yo kugurisha amatike menshi mu gihe gito muri Afurika y’epfo na Brasil
Simi ugiye gushyingirwa ashigikiye gusezerana kw’abakundana
Ibidasanzwe kuri Camilla Cabello uherutse gusura Ingagi mu birunga .
Papa Cyangwe yateguye ibitaramo yise Live&die’ I Rubavu na Musanze
Fally Merci wari ufite inzozi zo kuzaba rutahizamu yisanze ari umunyarwenya
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Full Swing Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Fast Payout Casinos Au

September 5, 2023

Search For Free Online Pokies No Download With Bonus Rounds Australia

September 5, 2023

High Payout Online Slots

May 28, 2024

Poker Casino Games

February 25, 2025

How Much Does It Cost To Get A Gambling License Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?