Nyuma y’amezi icyenda Harmonize [Rajab Abdul Kahali] ari mu rukundo na Poshy Queen w’imiterere irangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko aba bombi bamaze gutandukana ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi kuri Instagram.
Mu mpera z’umwaka ushize, Harmonize yari mu rukundo n’umunyarwandakazi Yolo The Queen aho yamutakagizaga avuga ko ari we mukobwa w’inzozi ze ndetse uhaza kwifuza kwe.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, Harmonize yatunguranye yemeza ko yamaze gutandukana na Yolo The Queen ahishura ko urukundo ruryoshye hagati ye n’umushabitsi ufite inkomoko mu Rwanda ari we Poshy Queen.
Urukundo rw’aba bombi rwakomeje kuryoha bigera ubwo Harmonize atangaje ku mugaragaro ko Poshy Queen ari we umuhagije atazongera kwiruka mu bintu by’abagore ahubwo afite gahunda yo gukora ubukwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Muri iki gihe bamaze bakundana, Harmonize yatewe amabuye kenshi kubera uyu mukunzi we ariko akajya yihagararaho muri ibyo byose yanengwagaho n’abafana be. Mu byo yanenzwe bifitanye isano na Poshy Queen, harimo kujya gusengera mu bakirisitu kandi ari umuyisilamu, kwica igisibo,…
Mu mezi abiri ashize kandi, Harmonize yagize Poshy Queen CEO w’ibikorwa bye byinshi nkuko byigeze kugenda ubwo yari ahararanye na Kajala Frida bakaza gutandukana bigatuma Harmonize ahomba amafaranga menshi kubwe.
Kugeza magingo aya, Harmonize na Poshy Queen ntabwo bagikurikirana kuri Instagram ndetse n’amakuru aturuka muri Tanzania yemeza ko batakiri kumwe muri iyi minsi