Rwiyemezamirimo w’icyamamare akaba n’umunyamideli ukomoka muri Uganda Zari Hassan nyuma y’igihe kirekire yibasirwa n’abantu kubera umukunzi we Shakib uyu mubyeyi w’abana batanu yashimangiye ko Atari umwana ahubwo ko kwishima Atari icyaha .
Zari mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru cyo muri icyo gihugu yavuze ko Shakib Atari umwana kuko akuze bihagije ku buryo ntacyamubuza gukundana nawe ,yakomeje agia ati mfite 42 nawe afite 30 ikibazo mugira kirihe?
Uyu mugore yasobanuy inzira banyuzemo kugira ngo ahure na Shakib Cham Lutaaya ufite umwana yabyaranye n’uwo bahoze bakundana mbere yo guhura na Zari The Boss Lady .
Ibi Zari yabitangaje ubwo yifurizaga umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ndetse anagaragaza ko anezezwa no gutuma aba se w’abana babiiri bisobanuye ko yifuza kumubyarira umwna uziyongera k’uwo afite .
Kuri uwo munsi Zari yagize ati “Umunsi mwiza ku mwami wanjye ,Se w’umwna umwe gusa nizeye ko bazaba babiri dufatanyije kubera Imana ..
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa ubwo Zari yafataga icyemezo cyo gukundana na Shakib bivugwa ko Arusha imyaka gusa uko ibihe bigenda ,Uyu mugore agaragaza ko Shakib nk’umugabo uhamye kandi ushoboye .