SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Kanimba Vincent uzwi cyane mu kubyaza ababyeyi arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dr Kanimba Vincent uzwi cyane mu kubyaza ababyeyi arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza
Andi makuru

Dr Kanimba Vincent uzwi cyane mu kubyaza ababyeyi arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/19 at 10:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Dr Vincent Kanimba, inzobere mu bijyanye no kubyaza wamenyakanye mu mavuriro atandukanye mu mujyi wa Kigali, yasabye ubufasha kugira ngo abashe kwivuza indwara ikomeye amaranye imyaka itatu yatumye anahagaruka akazi.

Hashize imyaka isaga ibiri Dr Kanimba bamusanzemo indwara izwi nka Parkinson ifata ubwonko, igaca imitsi igeza amakuru mu bindi bice by’umubiri.

Guhera muri Gashyantare 2020, Dr Kanimba ntakiva mu rugo, ahora yicaye mu ntebe asusumira kubera ingaruka z’iyo ndwara yamufashe mu buryo butunguranye.

Dr Kanimba ni umwe mu nzobere mu bijyanye no kubyaza abagore u Rwanda rwagize nyuma ya 1994. Yakoze mu mavuriro n’ibitaro bitandukanye mu Rwanda birimo CHUK, Ibitaro byitiriwe umwami Faisal, Clinique Harmonie, SOS, Ivuriro Kigali Citizens Polyclinic yari yarashinze ku bufatanye na bagenzi be n’andi.

Mu kiganiro yahaye shene ya Youtube ya Isimbi TV, Dr Kanimba w’imyaka 58 yavuze ko yafashwe avuye gushyingura nyina muri Gashyantare 2020, icyo gihe bavuye i Rusororo ananirwa kuva mu modoka ubwo bari bageze aho gukarabira.

Yabanje gukeka ko ari umunaniro, uko iminsi ishira bigenda byiyongera kugeza ubwo atangiye gukeka ko arwaye Parkinson. Yagiye mu bitaro i Ndera basanga ni yo arwaye, afata umwanzuro wo kujya kwivuza mu Bubiligi.

Ati “Ntabwo nashoboraga kwigenza kubera ko nari mfite intege nke cyane. Nageragezaga kwicara ariko nkaguma ahantu hamwe kuko ntashoboraga kugenda.”

Akimara kurwara nk’umuntu wikoreraga, akazi kahise gahagarara, atangira kwivuza mu mafaranga ye. Yagiye mu Bubiligi muri Mata 2021 amarayo umwaka, nabwo yiyishyurira.

Ati “Buri mezi atatu nahuraga na muganga wamvuraga akampa imiti”.

Nyuma yo kubona nta gihinduka cyane kandi ubushobozi buri kuba buke, Dr Kanimba yagarutse mu Rwanda, akomeza kurwarira mu rugo no gushakisha imiti imufasha kugabanya ubukana bw’indwara arwaye.

Kuri ubu hari umuganga ukomoka muri Espagne uba i Kigali umukurikirana buri munsi ariko imiti afata ku kwezi ayishyura nibura ibihumbi bisaga bibiri by’amadolari.

Ati “Urumva nikoreraga ku giti cyanjye, kuba umaze imyaka itatu udakora ari wowe uri kwirwanaho wenyine usabwa imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, umutungo wose wari warashize.”

Dr Kanimba avuga ko bamubwiye ko uburwayi bwe bukurikiraniwe hafi akajya mu mavuriro akomeye, bashobora kumwitaho indwara ye igakira ariko bimusaba nibura amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 117, hafi miliyoni 120 Frw.

Kuri ubu Dr Kanimba avuga ko yitwabaho n’umugiraneza dore ko nta na kimwe we ubwe yakwishoboza kuko atabasha kugenda, ahora asusumira ku buryo ntacyo yabasha gukora.

Byarushijeho kuba bibi kuko uburwayi bwamufashe umugore amaze kumutana abana bana batatu, ku buryo nta wundi muntu afite umwitaho.

Mukamwezi Consolate wakoranye na Kanimba mu gihe cy’imyaka isaga icumi, avuga ko aho bigeze akeneye inshuti n’abo yafashije, kugira ngo abashe gukira uburwayi afite.

Ati “Yari umuganga mwiza cyane, abadamu benshi baramuzi ku buryo hariya muri SOS hari abo twabonaga bavuye mu ntara baje ari we bashaka. Ni benshi yafashije, n’ubu hari abagitelefona bambaza aho yagiye. Izo miliyoni zose rero ntabwo yazibona. Akazi karahagaze imyaka itatu kandi yikoreraga, amafaranga yayabonaga kuko yakoze.”

Hashyizweho urubuga rwa Gofundme kugira ngo abafite ubushobozi n’umutima wo gufasha Dr Kanimba bamufashe. Kanda hano kugira ngo ubashe kumufashe kubona uko yivuza:

Gofundme Kanimba.

Ushobora kandi kumufasha wifashishije telefone +250788511076 iri mu mazina ya Kanimba Vincent

You Might Also Like

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Nsanzabera Jean Paul April 19, 2023 April 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC :Umutwe wa M23 wigaruriye umupaka wa Kamanyola

February 19, 2025
Andi makuru

Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bibukwa buri tariki 13 Mata bari bantu ki?

April 13, 2024
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

January 18, 2023
Imikino

REG BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia

March 21, 2023
Imikino

Rafael Nadal ntazakina US OPEN

August 8, 2024
Imikino

Volleyball: Abatoza batatu bagiye guhabwa amahugurwa muri Brésil

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?